Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Yafatanywe toni y’ibikoresho by’amashanyarazi acika polisi   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 5 months ago

 
 

Mugisha Jean Pierre utuye mu kagari ka Rwampala, Umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge yaguwe gitumo afite toni n’ibilo 115 by’insinga n’ibindi bikoresho by’amashyarazi, hamwe n’ibilo 194 by’ibikoresho b’amazi yaguraga n’ababyibye bamaze guca imiyoboro yabyo.

Kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bw’umurenge hamwe na Polisi bamusanze iwe, bakimara kumufata abaca mu rihumye aracika, ariko ngo Polisi iracyamushakisha. Bivugwa ko ibikoresho byasanzwe mu nzu bifite agaciro ka miliyoni zirenga umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 108.6 kb
Isinga z’amashanyarazi zipima toni irenga n’ibikoresho by’amazi byaasanzwe bipakiye mu mifuka

Amakuru kuri Mugisha yamenyekanye ubwo abaturage batangaga amakuru ku muyoboro w’amashanyarazi ugaburira utugari tw’umurenge wa Nyarugenge wibwemo insinga, bakaba babuze umuriro.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge Havuguziga Charles yabwiye Imvaho Nshya ko bakimara guhabwa amakuru byabaye ngombwa ko bajya kureba Mugisha ari na bwo bamusanganye ibi bikoresho bivugwa koyabiguraga n’abamaze kubyiba.

Yavuze ko Mugisha akomeje gushakishwa ndetse n’ibikoresho byabitswe na Polisi, anasaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we mu bijyanyr no kurinda ibikorwa remezo kuko ari iby’Abanyarwanda n’abazabakomokaho.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.