Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Uwungirije Ban Ki-moon yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 2 months ago

 
 

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni Jan Eliasson, yunamiye Abatutsi bazize Jenoside ku Rwibutso Rukuru rwa Jenoside rwa Kigali ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda.

Uyu muyobozi yari aherekejwe n’ Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda Lamin Manneh, asobanurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye hari ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro za Loni (MINUAR).

JPEG - 89.4 kb
Jan Eliasson yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside baruhukiye mu rwibutso Rukuru rwa Kigali ku Gisozi

Mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yasuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu mu karere ka Rwamagana anyurwa n’uburyo iyi midugudu y’icyitegererezo ifite byinshi ihindura ku mibereho myiza y’abaturage .

Jan Eliasson wungirije Ban Ki moon aherekejwe na Eric Bok Umuyobozi mu Ishami rishinzwe ibyo kubungabunga no kugarura amahoro ku isi muri Loni.



Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko ari bugirane inama n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Republika Paul Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’imari n’ingenamigambi, Minisitiri wo gukumira ibiza no gucyura impunzi, Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko, umuyobozi w’Ikigo cy’imiyoborere(RGB) n’abandi.

Bivugwa ko ibiganiro biribanda cyane ku muhate u Rwanda rushyira mu kwihutisha Intego z’iterambere rirambye (SDGs)n’imigambi y’igihugu mu iterambere, imiyoborere n’ibisubizo ku bibazo by’abaturage muri rusange.



JPEG - 106.5 kb
Jan Eliasson yakiriwe na Guverineri Judith Kazayire mu Ntara y’Iburasirazuba
JPEG - 155.2 kb
Uyu muyobozi yasuye ibindi bikorwa by’iterambere
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.