Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Umugabo arakekwaho gukorera iyicarubozo abana batatu   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe umugabo witwa Gashema Emmanuel w’imyaka 39 ukurikiranyweho gukorera iyicarubozo abana batatu yakubise yarangiza akanabashimuta.

Uyu mugabo utuye mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge ni we wafashwe ku italiki ya 6 Ugushyingo akurikiranyweho kuba yarakoreye iyicarubozo aba bana ashinja kumwiba amafaranga 27,500 n’agakapu ko mu ntok.

Aya mafaranga n’agakapu ngo byaburiye mu modoka yari yahagaritse mu gace k’iwabo w’aba bana, ubwo yari yatashyeyo ubukwe ku wa gatandatu ushize.

Polisi itangaza ko aba bana bari mu kigero cy’imyaka 14,10 n’imyaka 9 bakomoka mu murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, akaba ari ho yabakuye mu gicuku cyo ku italiki 5 Ugushyingo, nyuma yo kubakubita yarangiza akabatwara ahagenewe gushyira imitwaro mu modoka akabazana i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu avuga ko nyuma yo kubageza i Kigali, uyu mugabo yabonye bameze nabi kubera inkoni bari bakubiswe, yigira inama yo kubajyana ku kigo nderabuzima cya Rwampara, atinya kubaha abaganga bari baraye izamu, ni ko kubasigira umuzamu w’ikigo aritahira.

SP Hitayezu agira ati ”Ibi bikimara kuba, twabonye amakuru y’uko hari abana batatu bavanywe mu karere ka Rwamagana bari ku kigo nderabuzima ariko bigaragara ko bakubiswe kandi badafite ubitaho kuko uwabazanye yahise yigendera.”

Yakomeje agira ati "Iperereza ryahise ritangira muri icyo gicuku maze mu ma saa yine za mugitondo ku italiki 6 Ugushyingo, hafatwa Gashema Emmanuel , ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe abana bahise bajyanwa ku kigo Isange One Stop Center ku Kacyiru ngo harebwe uburemere bw’ibyo baba barakorewe maze bafashwe.”

Kuri iki gikorwa, SP Hitayezu avuga ko, mu buryo ubwo ari bwo bwose, nta muntu ufite uburenganzira bwo kwihanira mu gihe hari inzego zishinzwe kurenganura no guhanisha uwaba yakoze icyinyuranyije n’amategeko cyose.

Aha yagize ati ”Uretse ko ari n’abana, n’umuntu mukuru ntakwiye gukubitwa no gutwarwa ahagenewe imitwaro mu modoka tutitaye ku cyo yaba yakoze, inzego zo kwiyambaza zirimo na Polisi zirahari kandi kuri buri rwego.”

Yahamagariye abanyarwanda hirya no hino mu gihugu guhamagara kuri 3512 bagatanga amakuru muri Polisi agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, uyu ukaba ari umurongo wa telefoni utishyuzwa wahamagara igihe cyose.

Ingingo ya 218 ivuga ku byo kubabaza umwana bikabije, kumujujubya cyangwa kumuha ibihano biremereye , ivuga ko umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100.000 kugeza ku bihumbi 300.

Iyo kimwe mu byaha bivugwa mu gika kibanziriza iki kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe . Iyo icyo cyaha kimuviriyemo urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.