Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Mugimba yavuzwe mu banyamigabane ba RTLM   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 4 months ago

 
 

Ku nshuro ya kabiri ubwo bitabaga urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko ubushinjacyaha bushinja Mugimba kuba ari umwe mu banyamigabane ba Radiyo RTLM, imwe mu zagize uruhare mu gikorwa cyo guhembera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyamuremye ashinjwa kuba ari umwe mu bagize uruhare mu rupfu rw’impunzi z’Abatutsi biciwe mu karere ka Kicukiro mu kigo cya ETO aho bari bahungiye, ariko bo bakabihakana.

Urukiko rwasoje rwanzuye ko uyu munsi ku ya 23 Ugushyingo ari bwo mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga hafatwa umwanzuro w’uko abo bagabo 2 baregwa bakomeza gufungwa iminsi 30 iteganywa n’itegeko mu gihe iperereza rigikomeza.

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude baherutse koherezwa n’u Buholandi ngo baburanishwe ku byaha bya Jenoside bakekwaho, bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ejo hashize, bakaba baritabye bwa mbere bamenyeshwa ibyaha baregwa, ubwo bagezwaha i Kigali, Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi ni bwo yatangaje ko abaregwa bagize uruhare muri Jenoside mu mujyi wa Kigali, avuga ko umwe muri bo ashinjwa kuba hari abo yarashe mu gihe cya Jenoside mu 1994.

Mugimba yari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CDR, ashinjwa ibyaha birindwi birimo icya Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, ubugambanyi bwo gukora Jenoside, ubwicanyi no kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Iyamuremye ashinjwa ibyo byaha uretse icyo gushishikariza abaturage kwicwa abandi.

Bitewe n’ubukana bw’ibyaha bashinjwa no kuba baramaze imyaka isaga 20 barahunze, ubushinjacyaha bwasabye urukiko kubafunga kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse bityo bunarangize ibikorwa byo kubashinja.

Nyuma yo kumva ibyo baregwa, Mugimba na Iyamuremye bahakanye ibyo bashinjwa. Ababunganira mu mategeko basabye igihe gihagije kugira ngo abakiliya babo bitegure urubanza no kwisobanura.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.