Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Madamu wa Perezida Talon yeretswe imishinga ya Imbuto Foundation   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Madamu Jeannete Kagame yakiriye Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin Claudine Talon, mu biro bye amusangiza ku mishinga itandukanye y’Umuryango Imbuto yashinze akaba anawukuriye, kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ugushyingo 2016.

Madame Talon yageze i Kigali ku wa mbere mu ruzinduko rw’iminsi ine ruzasozwa kuwa 11 Ugushyingo 2016 aho yakiriwe na Jeannette Kagame. Biteganyijwe ko azasura imishinga na gahunda bitandukanye bya Imbuto Foundation birimo ibijyanye no guteza imbere uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko n’umuryango muri rusange.

JPEG - 93.8 kb
Jeannette Kagame yakiriye umufasha wa Perezida wa Benin mu biro bye

Madamu Talon yanasuye Ikigo Isange One Stop Center ku Kacyiru, nyuma y’aho aze kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi,.

Na none kandi azasura ibindi bikorwa bya Imbuto Foundation birimo umudugudu w’icyitegererezo wubatse i Kayonza, ishuri ry’inshuke n’ihuriro ry’umuryango n’ibindi.

Madamu Talon aje mu Rwanda nyuma y’uko umugabo we Patrice Talon ahaherutse muri Kanama uyu mwaka ibikorwa by’iterambere bitandukanye n’ibigo birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

JPEG - 88.2 kb
Madamu Talon yasobanuriwe ko Isange One Stop Center itanga serivisi zayo ku buntu

Asura ibikorwa binyuranye biterwa Inkunga na Imbuto Foundation
Madame Talon yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.