Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Leta yasohoye itegeko rihana buri wese uguze ikintu ku bazunguzayi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Umujyi wa Kigali washyizeho amande y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wese uzafatwa aguze igicuruzwa ku bazunguzayi.

Ni rimwe mu mabwiriza y’inama njyanama y’umujyi wa Kigali yo ku wa 3 Gicurasi 2015 ariko yasohotse mu igazeti ya leta nimero 28 bis yo ku wa 18 Nyakanga 2017.

Abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bavuga ko abacuruzi batemewe (abazunguzayi) ari abantu bagendana ibicuruzwa mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu mihanda, imbere y’amasoko, imbere y’amaduka, ahategerwa imodoka n’imbere yaho.

Ubuyobozi bw’Umujyi buvuga ko babangamira abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko n’urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga mu mihanda, ndetse bagateza isuku nke no kugurisha ibintu bidagifite ubwiza kubera izuba n’umuyaga n’isuku nke, bamwe bakabasha ndetse no kugurisha ibintu bifite inenge kubera ko ababigura nta mwanya baba bafite wo kugenzura neza ibyo bicuruzwa bigendanwa.

Ku bw’izo mpamvu, amabwiriza y’Inama njyanama yashyize ibihano bitoroshye haba ku muzunguzayi n’umuguzi.

Ibwiriza riragira riti “ Umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw) kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe;

Umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi aciwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi (10,000 frw) kuri bene ibyo bicuruzwa. Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda (free markets) uzafatwa acururiza mu muhanda azahita avanwa muri iyo gahunda.”



Umujyi wa Kigali usobanura ko aya mabwiriza agamije muri rusange uburyo bwo gushyiraho amasoko yo afashirizwamo abazunguzayi n’abantu batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bifuza guterwa inkunga yo kwivana mu bukene, bazwi n’inzego z’ibanze kandi batuye mu Mujyi wa Kigali, mu buryo burambye.

Abakorera mu isoko rimwe rifashirizwamo abazunguzayi bagomba kutajya hasi y’abantu mirongo itatu kandi bagacuruza, imbuto, imboga , amata , imyenda n’inkweto ariko uturere dushobora kuvugurura urutonde rw’ibicururizwa mu masoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda mu gihe bibaye ngombwa.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.