Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Itangwa ry’ibyangombwa mu bibangamiye igishushanyombonera   

  Yanditswe na DUSINGIZIMANA REMY
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje zimwe mu mbogamizi ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’umujyi rihura na zo, bugaragaza ko uburyo ibyangombwa byo kubakwa bigitangwamo buri ku isonga mu gutinza ishyirwa mu bikorwa rwacyo.

Mu mwiherero w’iminsi ibiri washojwe ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2016, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique n’abamwungirije, abashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubwubatsi (One Stop Center), abayobozi b’uturere hamwe n’abandi bayobozi basuzumiye hamwe uko igishushanyombonera cyashyirwa mu bikorwa n’imbogamizi zigihari.

Ikibazo cy’itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka, gusana no kuvugurura ni kimwe mu byagarutsweho cyane kuko kiri mu bikizitira iterambere ry’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

Bivugwa ko hari bamwe mu baturage basaba ibyangombwa byo gusana bavuga ko amabati bacuga ko hari bimwe mu bigize inzu zabo byashaje ariko bagahita bubaka inzu yose mu buryo bunyuranije n’igishushanyombonera.

Na none kandi ngo hari n’abubaka inzu ziciriritse mu bibanza bavuga ko ari ibiraro by’inka bikazarangira babihinduyemo inzu zitabonewe ibyangombwa byo kubakwa kuko hagendewe ku byo gusana gusa.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali batangaje ko igitera ibi byose ari uko hari abagenzuzi bake bigatuma aho ibyo byakozwe bitamenyekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamulangwa Steven yemeje ko ibyangombwa byo gusana bitagenda kuko abaturage n’abayobozi batabyubahiriza, ati “Umuturage wasabye ibyangombwa byo gusana asigaye agenda akarenzaho kandi yakagombye gusaba ibyangombwa by’ibyo yarengejeho bakabimuha. Hari n’abayobozi ku mirenge itandukanye batanga ibyangombwa bashinzwe gutanga bakarenzaho n’ibitari mu nshingano zabo ugasanga batanze ibyakabaye bitangirwa ku rwego rwisumbuyeho wenda tuvuge ibjyanye n’inzu z’ubucuruzi ibyo bibazwa Umujyi yewe si n’akarere.”

Mukaruliza yongeyeho ati “Igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali cyarizwe kandi gishyirwaho mu rwego rwo kugira ngo uyu mugi ube icyitegererezo. Twemeje ko ari abakozi b’uturere n’umujyi ntawe uzongera gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu ijyamo umuryango umwe ahakagombye kujya amazu ajyamo imiryango myinshi.”

Yaboneyeho kwibutsa ko ubu hagiye gutangira gukurikiza igishushanyo mbonera hagendewe ku byiciro bikaba byitezwe ko mu 2040 ari bwo Umujyi wa Kigali uzaba uhuje neza n’uko iki gishushanyo mbonera kimeze.

Hagaragajwe ko hari uburyo bushya bugiye gutangizwa buzajya bufasha gutanga ibyangombwa hagendewe ku giteganyijwe gukorerwa ahagaragajwe.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.