Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Ingingo z’ingenzi abakuru b’ibihugu bya Afurika baganiraho   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 July 2016

 
 

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bateraniye i Kigali mu nama rusange ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU yabaye kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hahabaye umwiherero w’inteko rusange wibanda ku gutera inkunga ibikorwa bya AU.

Ejo 17 Nyakanga, ni bwo hazatangira inama y’inteko rusange isanzwe ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika. Hazateraniramo Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma n’abahagarariye abakuru b’ibihugu, kongeraho abantu babiri baherekeje Abakuru b’Ibihugu.

JPEG - 77.4 kb
Perezida Kagame, Idris Deby na Alassane Ouatara mu nama ku gutera inkunga AU kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016

Kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita n’igice, hazabaho kwiga gahunda y’imirimo y’inteko rusange no kuganira ku ngingo zirimo kwishyira hamwe kw’ibihugu, aho bazarebera hamwe ubucuruzi butagira umupaka ku mugabane w’Afurika (CFTA) muri 2017 n’imbogamizi zabamo, banarebere hamwe amavugurura y’Umuryango w’Abibumbye.

Saa sita n’igice, Perezida Kagame na Perezida wa Chad Idris Deby Itno ari na we uyoboye AU muri iki gihe bazafungura ku mugaragaro inteko isanzwe ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ku gicamunsi hazabaho kungurana ibiterezo ku nsanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Umwaka Nyafurika w’Uburenganzira bwa Muntu hibandwa ku Burenganzira bw’Umugore”. Hakurikireho gutangiza raporo ivuga ku mugore w’Umunyafurika 2010-2015.

Ku wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2016, kuva saa tatu kugera saa saba hari kwemeza imyanzuro y’umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu n’aba Guverinoma ku gutera inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Abakuru b’ibihugu bazemeza kandi ingengo y’imari ya 2017 ya AU , haze igikorwa gikomeye cy’amatora y’umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango.

Nyuma yaho, hazarebwa kuri raporo y’umuyobozi wa Komisiyo igaragaza ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, n’imiterere y’amahoro n’umutekano muri Afurika, hakurikireho kwemeza abagize Komisiyo, no gushyiraho abacamanza b’Urukiko Nyafurika ku burenganzira bwa muntu.

Inama izasozwa ku mugoroba wo ku wa Mbere harahira abagize Komisiyo, abagize Urukiko Nyafurika rw’Uburengenzira bwa Muntu.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.