Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Inama ku kurwanya ihohoterwa yasojwe n’urugendo rw’abayobozi (amafoto)   

  Yanditswe na RNP
 1 month ago

 
 

Abagore bo mu nzego zishinzwe umutekano bo mu bihugu bya Afurika, ku italiki ya 29 Ugushyingo, bifatanyije n’u Rwanda n’isi yose kwizihiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye kubahirizwa kuva ku itariki 25 Ugushyingo 2010, ikaba ari igihe gukaza umurego mu bikorwa birirwanya ku isi.

Iyi minsi kandi yahuriranye n’isozwa ry’inama y’iminsi ibiri ihuje abagore bakora mu nzego zishinzwe umutekano muri Afurika bagera kuri 250, yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”uruhare rw’abagore mu mutekano: twongere gutekereza ku ngamba”



Abayitabiriye bifatanyije n’abayobozi bakuru mu Rwanda n’abo mu nzego zishinzwe umutekano by’umwihariko, rwahereye ku Nteko ishinga amategeko rugera kuri Kigali Convention Centre.

Minisitiri wUburinganire n’Iterambare ry’umuryango, Esperance Nyirasafari mu ijambo rye nyuma y’urwo rugendo, yasabye kongera ubushake mu kurirwanya, avuga ko bisaba imyumvire ihuriweho n’uburyo byo kubigeraho.

Yavuzeko u Rwanda rwashyizeho amategeko atuma inzego zishinzwe umutekano zigira ingufu mu guhana abakora ibyaha by’ihohoterwa.

Minisitiri yavuzeko kandi urugendo rwakozwe ari umwanya wo kumenyesha abantu bose ko Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yo kurandura ihohoterwa aho riva rikagera, aho yavuze ko ryashyizweho imbaraga mu rwego rw’umutekano.



Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda na Leta muri rusange batihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n’abana.

Madamu Fatou Lo uhagarariye UN Women mu Rwanda, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari imbogamizi ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore n’umwana, yavuze ko abarikorewe baba batakaje agaciro k’ubumuntu, babaho mu bwoba n’agahinda bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Yasobanuye ko ingaruka z’ihohoterwa zitagera gusa ku bagore n’abana, ahubwo zigera kuri buri wese, mu buryo buziguye n’ubutaziguye kandi zigera ku muryango w’abantu wose.



Aha Fatou Lo yagize ati "Uko rigera kuri buri wese, ni nako kurirandura ari inshingano ya buri wese, bivuga ko tugomba kuhagarara tukavuga “Oya” ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina uko ryaba rimeze kose.”

Yarangije asaba imbaraga za buri wese mu kurirwanya aho yagize ati:”N’iyo byaba umwanya muto wakoresha urirwanya, bifite akamaro kanini ku bagore n’abakobwa ndetse no ku muryango muri rusange.”

Abahanga bagaragaza ko inyungu iva mu kurirwanya iruta kure ibikoreshwa mu kurirwanya, Umuryango w’Abibumbye ukaba utangazako nibura, umugore umwe kuri batatu nibura akorerwa ihohoterwa mu buzima bwe; abahanga bakaba bemeza ko inyungu iri mu kurirwanya iruta kure ibikoreshwa mu kurirwanya.







 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.