Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abarundi ntizicyitiranya ihohoterwa n’uburenganzira   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 2 months ago

 
 

Bamwe mu bahungiye mu Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi barashimira Leta y’u Rwanda n’abafantanyabikorwa bayo babafashije gutandukanya ihohoterwa n’imyitwarire ishingiye ku muco babonaga nk’ibisanzwe.

Abagore bahunze bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (RDC) bavuga ko batarava mu gihugu cyabo bari bazi ko nta mugabo ujya gukora mu mirima cyangwa guhahira urugo, ahubwo babimenye bageze mu Rwanda.

Ubwo Imvaho Nshya yavuganaga na bamwe muri izi mpunzi bacumbitse mu mujyi wa Kigali bakaba bahabwa amahugurwa n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), bagaragaje uburyo bahinduye imyumvire ku bw’impinduka basanze mu Rwanda.

Umulisa Melisa wahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2000 aturutse muri RDC yavuze ko abagore mu gihugu cye barenganye kuko ari bo bagomba guhahira urugo, bakagaburira abagabo.

Yagize ati “Iwacu nta mugabo ukora ariko nageze mu Rwanda nsanga umugabo asabwa gufatanya n’umugore bagahahira urugo.”

Ibiba muri Congo bitandukaye n’iby’i Burundi kuko ho ngo umugabo ni we ugomba gukora, ariko umugore akamusaba ibyo ashaka atitaye ku kuba bihenze kuko yumva ari inshingano z’umugabo kubimushakira.

JPEG - 55.7 kb
Nyiramugwaneza Yvone Umuhuzabikorwa w’Umushinga w’Ihuriro ritanga Ubufasha mu by’Amategeko (LAF)

Irindi hohoterwa bahuriraho ni irikomoka ku mico ya Kinyafurika aho usanga hari ihohoterwa rikorwa rigakingirwa ikibaba, abagabo bakiharira ijambo mu ngo n’ibindi.

Nyiramugwaneza Yvone Umuhuzabikorwa w’Umushinga w’Ihuriro ritanga Ubufasha mu by’Amategeko (LAF) yashimiye impunzi zigaragaza umuhate wo kumenya amategeko n’ubutabera mu Rwanda, agaragaza ko batangiye guhugura impunzi nyuma yo kwakira abenshi muri bo bahohotewe bifuza kunganirwa.

Yagize ati “Tubasobanurira uburyo amategeko y’u Rwanda ahana ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irishingiye ku gitsina.”

Yakomeje avuga ko abenshi muri izi mpinzi bamaze kugero rushimishije bitabira gahunda za Leta zijyana no guharanira uburenganzira bwa muntu nko kwandikisha abana, kugira uruhare mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.