Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Imikino ya gisirikare yafunguwe mu myiyerekano ibereye ijisho (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Imikino ihuza inzego za gisirikare mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba “EAC Military Games and Cultural Event 2016” yatangiye kubera mu Rwanda ku wa Mbere ku ya 8 Kanama 2016.

Umuhango wo kuyitangiza waranzwe n’imyiyerekano y’ingabo z’ibihugu byitabiriye iyo mikino ndetse n’amatorero agaragaza umuco wa buri gihugu.



Wanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba n’Umukuru w’Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza.



Iyi mikino yitabiriwe n’abasaga 500 bavuye mu bihugu byo muri aka karere birimo Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda. Mu mukino utangira, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Ulinzi y’ingabo za Kenya igitego kimwe ku busa.



Imikino izongera kuba ejo taliki 10 Kanama 2016,Uganda ikina na Tanzania naho taliki 12 Kanama 2016, Kenya (Ulinzi) izakine na Tanzania.



Muri iyi mikino irimo kuba ku nshuro ya 10,uretse umupira w’amaguru hari no gusiganwa ku maguru, Netball mu bagore, Basketball na Handball mu bagabo. Uyu munsi taliki 09 Kanama 2016 haraba irushanwa ryo gusiganwa ku maguru “Cross Country” aho baza gusiganwa ibilometero 10.



Igihugu cy’u Burundi ntabwo kitabiriye iyi mikino izasozwa taliki 17 Kanama 2016.











































 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.