Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Imihanda yerekeza ahabera inama ya AU yafunzwe, imishya irafungurwa   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Mu gihe kuri iki Cyumweru hatangiye inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU Summit) mu mujyi wa Kigali, Imihanda yose igera mu ihuriro ry’imihanda rya Kimihurura hafi ya Kigali Convention Center yose irafunze.

Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali byashyizeho imihanda izifashishwa mu gihe cy’inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU Summit).

Iyi mihanda yafunzwe mu gihe n’umuhanda ujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe wimuwe ndetse imikoreshereze yawo irahindurwa nyuma y’aho umuhanda mushya uca munsi y’ikibuga wuzuye.

Imihanda yose yerekeza kuri iri sangano yafunzwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imihanda izifashishwa muri iki gihe cy’inama ya 27 y’uwo muryango yatangiye gukoreshwa kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016 kuko hari imihanda yafunzwe mu rwego rwo kugira ngo abakoresha umuhanda boroherezwe kandi ho kubaho umubyigano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyo gahunda nshya yashyizweho kugira ngo imodoka zose zacaga mu ihuriro ry’imihanda rya Kimihurura (Aho bakunze kwita KBC) ziyoborwe mu mihanda yindi ihakikije kugira ngo bitabangamira imigendekere myiza y’inama igomba kubera kuri Kigali Convention Center ndetse n’inzira abashyitsi bazacamo bayijemo (Kanombe-Giporoso).

ACP Twahirwa yagize ati ". Abaturutse ku Kabindi berekeza Kisementi barakoresha umuhanda uva ku Kabindi ugaca munsi ya KBC ugakomeza imbere ya Ambasade y’Abaholandi ugahinguka ku masangano y’imihanda mashya yahashyizwe bagakomeza umuhanda mushya ubageza kuri Ministeri y’Ubutabera’’.

Naho abava ku bitaro bya Gisirikari bya Kanombe berekeza Giporoso, barakoresha umuhanda mushya washyizwe munsi y’ikibuga mpuzamahanga cya Kigali binjiriye ku Gasaraba bagahinguka hafi yo ku Cyamitsingi, cyo kimwe n’abava ku Giporoso bajya i Kanombe ku bitaro nabo bari bukoreshe uwo muhanda mushya.

Abashaka kujya ku kibuga cy’indege na bo bakoresha uwo muhanda mushya, bagera ku ihuriro ry’imihanda ryashyizwe ahateganye na MAGERWA bakazamukira aho bagahingukamo.

ACP Twahirwa yagize ati "Aho hose twavuze habaye impinduka hari abapolisi bashinzwe kuyobora abakoresha umuhanda.”

Umuvugizi wa Polisi aragira inama gukoresha indi mihanda isanzwe yorohereza cyane cyane abatwara ibinyabiziga nk’uwa Kabeza-Niboye-Rwandex, kimwe n’uhinguka kuri RDB uciye munsi ya Stade Amahoro I Remera ndetse n’uwa Kibagabaga-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba.

Umutekano

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi akomeza avuga ko Polisi yiteguye bihagije akaba yizeza abanyarwanda umutekano usesuye mu gihe cyose cy’iyi nama.

ACP Twahirwa yagize ati "Imitwe yose ya Polisi y’u Rwanda yaba ushinzwe kubungabunga ituze rya rubanda, ushinzwe umutekano wo mu muhanda, ushinzwe kurwanya inkongi z’umuriro ndetse n’indi yiteguye bihagije ngo iburizemo icyashaka kubuza imigendekere myiza y’iyi nama nk’uko byagenze muzayibanjirije”.

Inama ya AU itegerejwemo abarenga 3500 barimo abakuru b’ibihugu bigize umuryango abagize komisiyo ndetse n’izindi mpuguke mu byiciro bitandukanye.

Iri sangano rihuza imihanda yerekeza mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali Muri Convention Center hakiriye iyi nama hateye amabengeza

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.