Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Hatashywe Ikigo cy’icyitegererezo mu guca ihohoterwa cyatwaye miliyoni 700   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, ku wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo cy’icyitegererezo kizajya gihurizwamo ibikorwa by’inzego z’umutekano za Afurika bigamije guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iki kigo kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, cyuzuye gitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 745 ku nkunga ya Banki y’Isi. Ishyirwaho ryacyo ryemejwe nk’umwe mu myanzuro y’Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), aho ibihugu byemeje ko icyicaro cyacyo kigomba kuba i Kigali.

Iki kigo kizafasha mu bushakashatsi ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no guhanahana amakuru y’uburyo iryo hohoterwa ryacika, kubaka no kongera ubushobozi abanyamuryango, n’ibindi.

Minisitiri w'Intebe atangiza inama

Afungura ku mugaragaro iki kigo, Minisitiri w’intebe yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye kandi kigaragaza imikoranire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Yanashimiye abagize uruhare mu ishyirwaho n’iyubakwa ryacyo, anasaba ko cyazakoreshwa neza kugirango kigere ku ntego zacyo.

Yashimye by’umwihariko Banki y’Isi n’Umuryango w’Abibumbye ku nkunga byatanze kugira ngo iki Kigo cyubakwe.

Yagize ati "Iki gikorwa remezo cy’intangarugero gitashywe ku mugaragaro uyu munsi gikwiriye kubyazwa umusaruro. Inzego z’Umutekano ku mugabane wa Afurika zirasabwa kurangwa n’ubufatanye mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

Minisitiri w’Intebe yasabye kandi ibihugu by’ibinyamuryango bya KICD gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo iki Kigo cy’icyitegererezo muri aka karere kigere ku nshingano zacyo.

Igikorwa cyo kugitaha kitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi afungura ikigo cy'icyitegererezo mu guhashya ihohoterwa

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.