Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Harigwa uko imisoro y’itabi yakomeza guhanikwa, abarinywa bakagabanuka   

  Yanditswe na NGUTEGURE MARIE SPECIOSE
 August 2016

 
 

Ishami rishinzwe indwara zitandura (NCDs) Minisiteri y’Ubuzima riratangaza ko harimo kurebwa ibihugu bya Afurika bigera 14 biteraniye i Kigali byiga uburyo imisoro ku itabi yakongerwa kugira ngo abanywi baryo bagabanuke.

Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na Muhimpundu Marie Aimée ukuriye iri shami mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2016, ko kongera imisoro biri mu by’ibanze ku murongo w’ibyigwa.

Yagize ati “Iyi nama y’iminsi ibiri igiye kureba ukuntu hakongerwa imisoro icibwa ku bucuruzi bw’itabi, ukuntu Minisiteri z’imari zareba uko iyo misoro yakongerwa noneho bigafasha abanywi b’itabi kuba barireka abatangizi nabo bakaba bataritangira kuberako ibiciro byiyongereye. Ni ikintu cyadufasha kurinda abaturage bacu.”

Muhimpundu yagarutse ku byiza byo guhanika imisoro mu gihe byagaragajwe koguhera mu mwaka wa 2007-2008 byatanze umusaruro kuko abarinywaga bagabanutseho 11% nubwo imisoro irikomokaho itagabanutse.

Yakomeje avugako itabi zitera indwara zitandura harimo iz’umutima nk’umuvuduko w’amaraso, kanseri z’ubwoko butandukanye n’izindi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umunywi w’itabi aba afite ibyago byo kurwara izo ndwara hejuru ya 80%.

Nkurunziza Emmanuel umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe politike y’imisoro yagize ati “Ku bijyanye n’imisoro harebwa uko ibiciro bihagaze muri butike. Sosiyete zicuruza itabi mu Rwanda ziba zizi uko ibiciro bihagaze kubacuruzi badandaza hagakubwa 36% hongerwaho 20% kuri buri paki ifite amatabi 20 uko iminsi izagenda yiyongera.”

Abajijwe impamvu itabi ridacika burundu yavuze ko ku isi yose haboneka itabi kandi hari aho rinyobwa nk’umuco. Yashimangiye ko nubwo bizatwara igihe kinini , intego ari iyo kurandura itabi burundu mu Rwanda kuko ryangiza ubuzima.

Byitezwe ko mu gihe imisoro izazamuka n’igiciro kiziyongera noneho, abanywa itabi na bo bakagabanuka. Ibi ngo bizagira inyungu ku buzima bw’abaturage kuko n’ibyago byo kwandura indwara zitandura bizaba birimo kugabanuka.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.