Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Hamuritswe Pasiporo Nyafurika yoroshya ubuhahirane bw’ibihugu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wamuritse pasiporo igezweho (e-Passport), yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu bihugu byabo.

Perezida paul Kagame Kagame na hamwe na Perezida wa Tchad Idriss Déby ari na we wari ukuriye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, bikaba byitezwe ko izahabwa n’abandi bakuru b’ibihugu n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bakomeza kuyihabwa mbere y’uko igezwa no ku bandi.

Bivugwa ko umushinga wa Pasiporo uri mu cyerekezo cya Afurika cya 2063 cyo koroshya urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ku mugabane wa Afurika hagamijwe iterambere no kwishyira hamwe.



Mu muri iki cyumweru gisojwe Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr. Nkosazama Dlamini Zuma yagaragaje ko iyi Pasiporo ari ikimenyetso gikomeye cy’ukwigira kwa Afurika.

Ati “Ni intambwe iganisha ku iterambere n’Ubumwe bw’ibihugu bya Afurika. Ni ikimenyetso cy’uko uyu mugabane uri kerekeza aheza ku rwego rw’Isi.”

Perezida Kagame yerekana Pasiporo ye y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika


Gahunda yo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika yagiye yunguranwaho ibitekerezo mu nama zitandukanye ndetse igarukwaho mu masezerano ya Lagos na Abuja.

Kuri ubu ibihugu nk’u Rwanda, Mauritius, Ghana na Seychelles byamaze kwemerera abatuye Afurika kubyinjiramo nta viza.

Byitezwe ko itangwa ry’iyi pasiporo rizafasha ibihugu bya Afurika gushyiraho amabwiriza n’imikorere yorohereza abatuye uyu mugabane bakagenda batikandagira.

Perezida Kagame na Idriss Deby ni bo bahereweho guhabwa izi Pasiporo


Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri iki cyumweru kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko iyi Pasiporo idashyiriweho gukuraho imipaka y’ibihugu ariko ngo izoroshya uburyo Abanyafurika bayambuka bajya mu bindi bihugu ku mpamvu zirimo gushaka ibyashara, kwiga amashuri, gushakisha imirimo no gutembera.



 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)
Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)

Indege nshya yiswe ‘Umurage’ yaraye itashye mu Rwanda ku wa 1 Ukuboza 2016 igaragaza umwihariko mu miterere n’ubwiza bibereye amaso. Ikigo RwandAir cyakiriye iyi ndege ‘Airbus 330-300’ ifite (...)

Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi
Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abapolisi, ejo icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ubuyobozi bwa sitasiyo za Polisi cyarangijemo abapolisi 60 ku Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu (...)

Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi
Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi

Mu gihe tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abaturuka hirya no hino baba bitabiriye uyu munsi mukuru, batangaza ko umutekano basanga mu (...)

U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa
U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa ubufatanye mu gukurikirana abasirikare b’Abafaransa bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. (...)

Leta yishimira kuba ibiribwa byinshi mu bitunze Abanyarwanda babyihingira
Leta yishimira kuba ibiribwa byinshi mu bitunze Abanyarwanda babyihingira

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko iterwa ishema no kuba ibiribwa byinshi bitunze abaturage biva muri bo, ibindi bikeya akaba ari byo biva mu mahanga. Mu nama mu nama nyungurabitekerezo ku isano iri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.