Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Editions Bakame yongeye umubare w’ibitabo bitinyura abana kuvuga   

  Yanditswe na IMVAHONSHYA
 4 months ago

 
 

Iyandikiro ry’ibitabo bigenewe abana n’urubyiruko b’u Rwanda rizwi nku izina rya Editions Bakame ryashyize hanze ibitabo bine bigenewe abana mu mpera z’iki cyumweru.

Ubuyobozi bw’iri yandikiro bwemeza ko ari amahirwe ku bana bari hagati y’imyaka itatu na 10 yo gutyaza ubwenge, kumenya gusoma no gutinyuka kuvuga basangiza abandi inkuru zinogeye amatwi basomye muri ibi bitabo.

Umuyobozi wa Editions Bakame mu Rwanda Agnes Gyr-Ukunda, yashimangiye ko ibi bitabo bine birimo icyitwa ‘Uruhimbi rwa Nyanka’ n’ikindi cyitwa ‘Akajangwe Buroho’, biri mu byafasha abana gutinyuka kuvuga.

Ku myaka 20 Denyse yatangiye kwandika ibitabo bifasha abana mu mikurire yabo ijyanye n'umuco nyarwanda

Nyuma y’umuhango wo kumurikira abana ibi bitabo bishya, Agnes Gyr-Ukunda yagize ati “Igitabo kimara irungu umwana ari na cyo cyifuzo cy’ababikora ndetse n’abarezi n’ababyeyi, twagombye gufatanya twese kuko igitabo gifasha umwana. Arasoma akishima, akanezerwa, akabwira undi mwana ibyo yasomye bikamufasha gutinyuka kuvuga, umwana nk’uyu igitabo kimufasha gutyaza ubwenge no kumva afite ijambo mu bandi.”

Yakomeje ashimangira ko ibitabo byose byasohowe na Edition Bakame byanditswe mu buryo bufasha abana bakiri bato ndetse n’ingimbi gukurana ubwenge bushingiye ku muco nyarwanda.

Ibirori byo kumurika ibi bitabo byari byitabiriwe n’ababyeyi b’ababana batumiwe, na bo bagaragaje ko bagenda babona inyungu zo gutoza umwana gusoma akiri muto. Aba babyeyi bashimangira ko ari bwo buryo bwiza bwo kuzamura umuco wo gusoma mu banyarwanda.

Denyse Umuhuza w’imyaka 20 y’amavuko wiga muri Kaminuza ya Kepler ni we wanditse igitabo “Uruhimbi rwa Nyanka”. Yahamije ko yandikira abana kugira ngo abasangize ku bunararibonye yakuye kuri nyirakuru mu bijyanye n’imigani, kandi ngo na we asigaye ahimba ibitekerezo.

Kubwo gukunda kwandika yishimira ikigero amaze kugeraho ndetse afite n’inzozi zo kwandikira n’abantu bakuru; yashimiye Edition Bakame ikomeje kumufasha kugera ku nzozi ze.

Editition Bakame imaze imyaka 21 ikorera mu Rwanda; ibitabo byakoze ku mitima ya benshi mu gihugu ni “Humura shenge”, “Umukobwa w’ingona”, “Yifuje ubwiza”, “Abana b’inkubaganyi”, “Undutira abandi” ndetse n’ibindi.

Akanyamuneza kari kose ku babyeyi babonaga uburyo abana banyuzwe n'ibitabo bamurikiwe Abana bahawe umwanya wo kwigana ibyo babonye mu bitabo 'Ibitabo bifasha umwana mu mikurire, kwidagadura, gutyaza ubwenge n'ibindi' Umuyobozi wa Editions Bakame mu Rwanda, Agnes Gyr-Ukunda aha abana impano y'igutabo yanditse

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.