Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Bafungiwe gukorera abandi ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga   

  Yanditswe na RNP
 April 2016

 
 

Abagabo babiri batawe muri yombi kuri uyu wa kane mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Abo ni Hagumakubana Jean Bosco w’imyaka 36 na Kwizera Jovens w’imyaka 20, bafashwe ubwo abapolisi bakoreshaga ibizami bari bamaze gutahura ko amafoto yari ari ku mpapuro bakoreragaho atari ayabo.

Aba bombi ubu bakaba bafungiye icyo cyaha kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera , aho kuri uyu wa gatanu beretswe itangazamakuru.

Havugimana uvuka mu karere ka Rulindo ariko akaba aba mu Mujyi wa Kigali kuri ubu, avuga ko yafashwe akorera uwari ubyemerewe witwa Nkurunziza Pascal aho yari yamwemereye amafaranga 30,000, akaba ari n’inshuro ya kabiri afashwe ku cyaha nk’iki.

Kwizera we yemera ko yahawe amafaranga ibihumbi 10,000 n’uwitwa Nzamurambaho Emmanuel kugirango amukorere.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ibikorwa by’aba bagabo bihanwa n’ingingo za 612 na 613 z’igitabo cy’amategeko ahana.

Ingingo ya 612 ivuga ku guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, ivuga ko umuntu wese:

1° ku bw’uburiganya wihesha, atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n‟izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe;

2° ukora cyangwa ukoresha inyandiko n’impapuro cyangwa ibyemezo byavuzwe mu gace ka 1º k’iki gika; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000)

Naho iya 613 ivuga ku byo gutanga inyandiko ku muntu udakwiye kuyihabwa bikozwe n‟umukozi wa Leta, ivuga ko umukozi wa Leta uha umuntu cyangwa umuhesha imwe mu nyandiko ziteganyijwe mu ngingoya 612 y‟iri tegeko ngenga , akayimuha azi ko adakwiye kuyihabwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

ACP Twahirwa yavuze ko amakosa nk’aya ashobora gutuma habaho impanuka kuko ababona impushya muri ubu buryo mu by’ukuri nta bumenyi bwo gutwara ibinyabiziga baba bafite.

Yagiriye inama abashaka gukoresha ubu buryo ngo babone izo mpushya kubireka kuko hafashwe ingamba zo kubatahura no kubafata.

Yagize ati “Ni icyaha ku bashaka gukoresha izi nzira ngo babone ibyo batakoreye, kikaba kandi icyaha no kubashaka kugeza ku bandi ibyo batemerewe, ikindi harimo gutakaza amafaranga iyo ugukorera atsinzwe cyangwa iyo uhawe uruhushya rw’urwiganano.”

ACP Twahirwa yihanangirije bamwe bajya bagerageza guha ruswa abapolisi ngo babone impushya, avuga ko bombi babihanirwa igihe bafashwe aho yagize ati “Polisi yahagurukiye ikitwa ruswa cyose.”

Guhera mu mwaka wa 2014, abagera kuri 350 bamaze gufatwa baha ruswa abapolisi cyangwa bafatanwa impushya z’impimbano.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.