Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Babiri bakekwaho gucuruza inzoga zakozwe n’inganda zahagaritswe   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 March 2016

 
 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyerekanye umugabo n’umugore bacuruza inzoga ziriho ikirango cy’umusoro (tax stamp) cy’igihimbano, ndetse kaba banakekwaho gucuruza izakozwe n’inganda zamaze guhagarikwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS).

Abafatanywe izi nzoga ziriho inyemeza musoro mpimbano ni Uwizeye Grace na musaza we Habyarimana Jean Bosco, bemeza ko batari bazi ko bacuruza ibitemewe kuko bari bafite uwabaranguzaga ariko bakaba batari bazi ko ibirango biri ku bicuruzwa byabo bitemewe.

JPEG - 358.3 kb
Abafatanywe inzoga zitemewe zitanasorewe bavuga ko bafatiwe ibyo batazi

Uwizeye Grace ati, “Umuntu yanzaniye inzoga amakarito 11 Rwanda Revenue ije bavuga ko icyapa kiriho atari icyabo. Zari zihagaze nk’ibihumbi 100. Njyewe ntabwo nzi gutandukanya igipapuro cya RRA n’ikitari icyayo kuko iyo hariho icyapa umuntu aba abona ko ari icya RRA. “

Yakomeje agira ati “Ubu ndemera icyaha kuko bansanganye icyapa kitari icyabo. Izo bamfatanye ni ku ncuro ya gatatu uwo muntu yari izanzaniye.”

Habyarimana we avuga ko yafashwe acururiza mushiki we yagize ati “Icyo nasaba ni imbabazi cyane cyane ko tutari tunabizi. Icyo nakora ni uko izo nzoga nazireka burundu kuko sinzi kuzitandukanya.”

Ubuyobozi bwa RRA ntibwemeranywa n’aba bacuruzi bavuga ko batari bazi ibyo bakora kuko hari bimwe mu byari gutuma bashishoza nko kudahabwa inyemezabwishyu (facture), kuba bene izo nzoga zigira inimero imwe kuducupa twinshi ndetse no kuba inganda ubwazo zarahagaritswe mu Rwanda ngo byakwereka abaranguzi ukuri.



Mugabe Robert ni komiseri wungirije ushinzwe ubuziranenge muri RRA, yagize ati “Niba uri kugura n’umuntu utemerewe gukora izo nzoga bihita bikwereka ko n’icyapa zifite kitujuje ubuziranenge. Bene biriya byapa bya pirate barabisikana, akenshi n’iyo ugikozeho ubona ibyanditseho bihanagurika kuko baba bagisikaninze cyane. Sinavuga ngo biragoye kumenya ko kasha z’inyemezamisoro ari impimbano.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi n’inzoga bacuruzaga zavuye mu ruganda rwahagaritswe kuko ubu bene ziriya nzoga zemerewe gukorwa n’uruganda rwa ‘Speranza’ gusa. Iki ni ikibazo tuzi ko gihari ariko icyo dusaba abantu bishaka gukora ibintu binyuranyije n’amategeko.”

Bivugwa ko abafashwe ubu bagiye gushikirizwa inzego z’ubutabera bakurikira, ubutabera akaba ari bwo buzagena ibihano bakwiriye bamaze guhamwa n’icyaha.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.