Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861   

  Yanditswe na Imvaho Nshya
 March 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Mbarushimana Musa, ukekwaho kunyerereza imisoro irenga miliyoni 861 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine/EBM).

Mbarushimana akaba yarafashwe nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda igejejweho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue AuthorityRRA) ibijyanye n’inyerezwa ry’iyi misoro Polisi nayo igatangira iperereza.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA Mukashyaka Drocelle, yavuze ko kugira ngo uyu mugabo anyereze aya mafaranga, mu mwaka wa 2012 yandikishije ikigo cy’ubucuruzi cyitwa DARCO naho mu 2013 yandikisha ikitwa EUROBAI, byose byari baringa, ariko yabiguriye imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro.

Yakomeje avuga aati “Abantu batandukanye bazaga kwaka uyu mugabo inyemezabuguzi akandikaho ko abahaye ibicuruzwa, nyamara mu by’ukuri ntabyo baguze, bikagaragara ko hari imisoro bishyuye bagura ibyo bikoresho, nyuma bakaziheraho baza mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gusaba gusubizwa imisoro ku nyongeragaciro, nk’uko babyemererwa n’itegeko. Ubwo rero twasanze ibi bicuruzwa bitaracurujwe bikaba bigaragara ko mu igenzura twakoze habayeho umugambi wo gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.”

JPEG - 33.9 kb
Mbarushimana yandikishije ibigo bya Baringa akajya aha abantu inyemezabwishyu z’ibicuruzwa bidahari

Mukashyaka yagaye abakora ibikorwa nk’ibi, ati “Birababaje kuko abo yahaye inyemezabuguzi bari bazi icyo bakora kuko yazibahaga nta bicuruzwa abahaye. Ibi bibere abandi bacuruzi bashaka kujya mu bikorwa nk’ibi isomo, kuko n’abatarafatwa n’abazabigerageza, Polisi y’u Rwanda izabata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.”

Mbarushimana wiyemerera icyaha, yagize ati “Ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi, uretse ko niyandikishije nshaka gukora ubucuruzi bisanzwe biza kunanira, mfata gahunda yo gukora ibi bitemewe n’amategeko. Ndagira inama bagenzi banjye kureka ibikorwa nk’ibi kuko inzego zibishinzwe zabihagurukiye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Turasaba abantu kwirinda kunyereza imisoro kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, abacuruzi nabo turabasaba kwirinda ibikorwa nk’ibi n’ibindi byagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.”

Yanavuze ko iperereza rikomeje ngo umuntu wese wijandika mu bikorwa nk’ibi ashyikirizwe ubutabera.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.