Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Abaturage bidagaduriye mu mihanda yakumiwemo imodoka (amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga banejejwe no gutembera muri imwe mu mihanda y’Umujyi wa Kigali yakumiwemo imodoka kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko uyu munsi wahariwe gukumira imodoka mu mihanda ugamije gushishikariza Abanyarwanda kugabanya gushingira imibireho yabo kugendera mu modoka gusa, bagakangukira kugendesha n’amaguru.

Guhera saa moya Umuhanda uva mu Mujyi rwagati werekeza I Remera wari wafunzwe, hiyongereyeho n’indi mihanda ishamikiyeho nk’uwa KN4, KN3, KN5 n’uwa KG17.

Iyi mihanda yagaragayemo abantu benshi bagenda n’amaguru, abakora imyitozo ngororamubiri barimo Meya y’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Igihugu Dr. Diane Gashumba, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi Jean P. Nsengimana n’abandi .

Bmwe mu bitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko bavuze ko bishimye cyane kuko babonye n’amahirwe yo gupimwa indwara zinyuranye banagirwa inama z’uko bakwitwara kugira ngo barusheho kugira amagara mazima.

Andi mafoto menshi kanda hano

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.