Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Abashoferi 16 bafashwe batanga ruswa mu cyumweru gishize   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 16 batwaye bnyabiziga bagerageje guha ruswa abapolisi bari mu kazi.

Umuvugizi w’ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko aho kwemera ibihano; bamwe mu batwara ibinyabiziga bagerageza guha ruswa y’amafaranga abapolisi bari mu mirimo kugira ngo batabahanira kwica amategeko y’umuhanda.

Yagize ati:"Mu cyumweru gishize honyine twafashe abatwara ibinyabiziga 16 bagerageje gutanga ruswa. Uretse kuba ari icyaha; kwica amategeko y’umuhanda bishyira ubuzima bw’abawukoresha mu kaga kuko biteza impanuka."

CIP Kabanda yongeyeho ko abenshi mu bafashwe bagerageza kuyitanga bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:"Kubungabunga umutekano wo mu muhanda bivuga kugenzura urujya n’uruza rw’ibinyabiziga no guhana abishe amategeko abigenga. Tuzi icyo abagerageza guha ruswa abapolisi baba bagambiriye; uretse ko batabigeraho; nk’uko byagendekeye abafashwe muri iki cyumweru, ibi bikaba bikwiriye kubera urugero n’undi wese ko nabigerageza azabiryozwa."

Mu myaka ibiri ishize abagera kuri 400 bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi; kandi abenshi muri bo ni abatwara ibinyabiziga.

CIP Kabanda yakomeje ubutumwa bwe agira ati:"Ruswa igira ingaruka mbi ku bukungu n’iterambere ry’igihugu. Buri wese arasabwa rero kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abo ayikekaho."

Yasabye kandi ba nyiri ibinyabiziga kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda bakurikirana ko abo babihaye ngo babikoreshe imirimo itandukanye bubahiriza amategeko y’umuhanda.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.