Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Abanyarwanda 21 biyemeje kubagwa by’umurimbo   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 September 2016

 
 

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye mu mujyi wa Kigali byakiriye Abanyarwanda 21 ba mbere bifuza kubagwa by’umurimbo nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru bitangaje ko byazanye sirivisi yo kubaga abantu batanyuzwe n’uko umubiri wabo uteye.

Abanyarwanda bagera kuri 21 ni bo baje ku ikubitiro bifuza guhabwa serivise zo kubagwa bimwe mu bice by’umubiri nk’amabere (kuyagabanya, kuyahaga no kuyahagarika) , kugabanyisha mu nda, kugabanyisha amatwi n’ibindi.

Abaje kubagwa biganjemo abagore bavuga ko serivisi bahabwa irimo kugabanwa ingano ya amabere yabo babwiye itangazamakuru ko bishmiye iyo servisi ubusanzwe bajyaga gushaka mu bindi bihugu byateye imbere mu buvuzi bigatuma batanga amafaranga menshi mu ngendo.

Umwe muri bo yagize ati ubu “Serivisi barayitwegereje, nta ngendo za kure tuzongera gukora…’’

Nkuko bitangazwa n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga izi serivisi zo kubaga by’umurimbo, ibiciro bijya hejuru y’amadolari ya Amerika 3000 angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi bisaga 400 hatarimo amatike.

Abaganga bo muri Faisal bazatanga izi serivisi bavuga ko zizajya zigura amafaranga y’u Rwanda atari hejuru ya miliyoni ebyiri, kikaba ari igiciro kiri hasi cyane ugereranyije n’uko byahendaga abajya kuzishaka mu mahanga.

Kunshuro ya mbere ubu Abanyarwanda ntibazongera gutanga akayabo k’amafaranga bajya gushaka izi serivisi.

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe umwami Fayisali (King Faisal Hospital), butangaza ko kwisuzumisha byatangijwe mu gihugu, aho bizakorwa inshuro enye guhera ku wa gatandatu tariki 17 Nzeri gisozwe taliki 8 Ukwakira 2016.

Iyi gahunda iyobowe n’inzobere y’Umunyarwanda, Lt Col Dr. Furaha Mao, uvuga ko abaje bagana ibitaro babanza gusuzumwa nyuma hakazakurikiraho kubaga abo bigaragara ko ari ngombwa.

Yagize ati “Iyi gahunda ishingiye ku kugabanya cyangwa kongera zimwe mu ngingo z’umubiri, bitewe n’uko ubishaka abyifuza ariko si bose byakunda bitewe n’imiterere y’imibiri yabo.”

Abenshi babona iyi gahunda iziye igihe

Abenshi mu banyarwanda bavuga ko iyi gahunda yo kwibagisha bimwe mu bice by’umubiri iziye igihe kuko nta muntu n’umwe wagubwa nabi no kugaragara neza.

Bamwe bavuga ko hari ubwo babangamirwa na bimwe mu bice by’imibiri yabo ariko ntibibakundire kubona uko babigabanyisha cyangwa ngo babyikize.

Assumpta Mukamana, umucuruzi mu Isoko rya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yemeza ko kuri we amafaranga atari cyo kibazo kuko aberaho kurimbisha umuntu no kumutunga. Yagize ati “Amafaranga si ikibazo kuri jye, niba koko nakwibagisha nkajya kuri taye nifuza, nzanyarukirayo rwose.”

Vestine Mukeshimana, umuganga ukorera muri imwe muma farumasi m’umurenge wa Kimironko, abona abakobwa n’abagore ari bo basubijwe cyane.

Yagize ati “Abenshi mu bagore tuganira bifuza ko bagabanya umubyibuho ariko ngo birahenze cyane kujya janze y’igihugu. Ubu rero iyi serivisi kuba yaje mu Rwanda bazayitabira ari benshi.”

Gusa hari bamwe bagaragaza impungenge zo kuba bumva ko izi serivisi zigomba gufatwa n’umuntu wiyemeje kugerwaho n’ingaruka mu gihe umubiri utabyakiruye neza.

Soma indi nkuru bijyanye: Abanyarwanda batanyuzwe n’umubiri wabo bahawe amahirwe yo kwibagisha

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.