Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Abakozi ba Hoteli Marriott bibutse Abatutsi bazize Jenoside   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 May 2016

 
 

Abayobozi n’abakozi ba Hoteli Marriott Kigali bibutse abazize Jenoside nka kimwe mu bikorwa bamazemo icyumweru bijyanye no kwegera umuryango nyarwanda.

Hoteli Marriott ni hoteli mpuzamahanga, yafunguye imiryango mu minsi ishize yakira amanama atandukanye akomeye mu gihugu; Jean Desire Ntawiniga umwe mu bayobozi b’iyi hoteli yavuzeko ku isi yose basanzwe bagira igikorwa ngarukamwaka kigizwe no guhemba no gushimira abakozi bakanakoramo ibikorwa bitandukanye.

Avuga ko muri iki cyumweru ku wa Gatatu bahisemo gusura abana baba mu kigo cy’impubyi i Remera bagasangira na bo bakanabagenera impano, nyuma ya saa sita akaba ari bwo bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bamagana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.



Yulia Bogdanova Umuyobozi ushinzwe abakozi ba Hoteli Marriott Kigali yatangaje ko ibikorwa nk’ibi babimazemo iminsi kuko no mu kwezi gushize basuye umudugudu w’abarokotse bakifatanya nabo kwibuka ndetse bakifatanya nabo gutera ibiti.

Yavuze ko Marriott Hotel izakomeza kwifatanya n’u Rwanda kwibuka no gusigasira amateka ababaje yarwo, amateka ngo agomba kubera isomo Abanyarwanda kugira ngo barusheho gukumira no kurwanya icyatuma hongera kubaho Jenoside.

ABakozi ba Marriott Hotel babanje gusobanurirwa amateka mbere yo gutambagiza ahashyinguwe Abatutsi ku rwibutso rukuru rwa Kigali


Yulia ati “Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwibuka aya mateka ariko bagatera intambwe igana imbere, abana bakiga, abantu bagakora bagatera imbere ariko bagakomeza bakibuka ibi byabaye.”

Kuri we iyi hoteli izakomeza gufasha umuryango nyarwanda kwiyubaka; kuri ubu abakozi bayo harimo abakobwa 30 b’abanyarwandakazi bavuye mu mahugurwa y’igihe kinini i Dubai, abenshi muri bo bakaba baratangiye akazi.

Bashyira indabo ku mva






 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.