Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Abakozi 25 ba radiyo KFM batunguwe no kubura akazi   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 June 2016

 
 

Abanyamakuru bakoreraga radio KFM 98.7 y’ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Kenya NMG (Nation Media Group) batunguwe no kubyuka bakajya ku kazi bagasanga radiyo bakoreraga yamaze gufunga imiryango yirukanye abakozi bayo.

Bamwe muri bo bavuganye n’Imvaho Nshya bavuze ko itangazo rihagarika akazi kabo baribonye nk’abandi bantu bose kuri uyu wa 30 Kamena 2016 mu gihe nta makuru bigeze bahabwa mbere y’ibigiye kuba.

Ange Subirous Tambineza, umwe mu batakaje akazi yagize ati “Birumvikana ko abantu batareka guhungabana kuko ntabwo twari tubizi, ni icyemezo cyatunguranye nk’uko namwe mwakibonye.”

Yongeraho ko nta makuru afatika ubuyobozi bw’ikigo NMG kigeze kibaha ku ihagarikwa ry’akazi kabo, keretse kubwirwa ko bucya hari impinduka.

Ati “Izo ngaruka ntabwo twari tuzi izo ari zo bamwe bakekega ko ari imiterere y’ikigo, abandi bagakeka kugabanya abakozi, nta makuru atomoye twahawe. Ariko niyo yaba atomoye kuyahabwa ejo saa sita uyu munsi mu gitondo saa 06h30 nibwo twamenye icyemezo n’ubundi gutungurwa uratungurwa.”

Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Nta muntu n’umwe wari ubizi, twabibonye natwe uyu munsi.”

Abo bakozi bavuga ko bagiye guhabwa ibyo amategeko y’umurimo abagenera bagakomeza gushaka akazi ahandi.

Umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri iyo radiyo Kagema Eriud yavuze ikibazo kiri hagati y’ikinyuranyo cy’umutungo iyo radiyo yinjiza n’uwo ku buryo babonaga nta cyizere cy’ahazaza ifite.

Ati “Uburyo bwo gusohora amafaranga hakinjira andi byagiye hasi, ikizere cyo ku bakiriya nacyo cyagiye hasi, ubukungu ntibwifashe neza. Usanga ibiciro byo gukomeza akazi bitiyongera kandi abamamaza bagenda bagabanuka bitewe n’ibibazo nabo bagira mu bucuruzi bwabo.”

Itangazo ryo guhagarika KFM rivuga kandi ko na televiziyo QTV yakoreraga muri Kenya nayo yahagaze, ingufu nyinshi zikaba zigiye gushyirwa kuri televiziyo ya NTV.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.