Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Abakobwa banikiye abahungu mu kwandika ku miyoborere myiza   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 May 2016

 
 

Abanyeshuri batatu bahize abandi mu kandika inkuru zijyanye n’imiyoborere myiza na demokarasi mu Rwanda bahawe ibihembo, abakobwa babiri baba ari bo baza ku mwanya wa mbere.

Ibi bihembo byatanzwe n’Umuryango w’Urubyiruko ruharanira Imiyoborere myiza na Demokarasi mu Rwanda (RGPYD) nyuma y’amarushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo birindwi bikunze kuza ku isonga mu gutsinda ibizamini bya Leta mu gihugu ari byo Ishuri rya Gashora, St André, APRED Ndera, Lycée Notre Dame de Citeau, Corner Stone Leadership ry’i Rwamagana na GS Bumbogo.

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 19 Gicurasi 2016 ni bwo bahembwe; ku mwanya wa mbere haje umukobwa witwa Tuyishime Chelvine wiga ku kigo cy’abakobwa cy’i Gashora n’amanota 83, 5% ahabwa mudasobwa.

JPEG - 278.7 kb
Tuyishime Chelvine wabonye amanota ya mbere azamuye mudasobwa yahembwe

Ku mwanya wa kabiri na bwo haje Uwayezu Chantal wiga muri Lycée Notre Dame de Citeau n’amanota 82% nawe ahabwa igihembo cya Mudasobwa.

Ku mwanya wa gatatu ni bwo haje Iradukunda Jean Michel wiga muri St André wahembwe Telefoni yo igezweho (Smart Phone).

Tiyushimwe Chelvine wabaye uwa mbere yavuze ko amarushanwa yamufashije gukora ubushakashatsi no gutekereza byisumbuyeho, akaba ashishikariza abakobwa n’abanyeshuri muri rusange gushiruka ubwoba bagakunda umuco wo kwandika aho kwishora mu bikorwa bidafite umamaro.

Karahamuheto Claudius Umuyobozi wa RGPYD yavuze ko atari ubwa mbere bateguye aya marushanwa uretse ko ngo yitabirwaga na za kaminuza.

Umuyobozi ushinzwe ubumenyi ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Gasingirwa Marie Christine, yavuze ko ari byiza kwigisha abana kwandika hakiri kare kuko bibafasha mu kongera ubumenyi mu ndimi zitandukanye.

JPEG - 283 kb
Kangwagye Justus Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri RGB atanga igihembo kuri umwe mu bakobwa babaye aba mbere

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.