Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Abakiriya b’utubare batacyegerezwa udukingirizo barahangayitse   

  Yanditswe na GATETE JEAN BOSCO
 July 2016

 
 

Abakiriya b’ubutubari dutandukanye two mu mujyi wa Kigali bifuza ko gahunda yo gukwiza udukingirizo mu tubare imaze imyaka 3 yarahagaze yakongera igasubukurwa kuko kuri ubu bagorwa no kubona uko batugura, rimwe na rimwe mu masaha y’ijoro aho amaduka amwe n’amwe aducuruza aba yafunze.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyari cyarashyize ibyuma bishyirwamo udukingirizo mu tubare mu gufasha abatugana kwirinda gukwirakwiza virusi itera SIDA. Iyi gahunda yatangiye mu 2008 ifite kugera mu 2013 bivuga ko yari gahunda y’imyaka itanu.

JPEG - 496.9 kb
Iki ni kimwe mu byuma RBC yashyize mu tubari, imyaka itatu irashize bidakora

Umwe mu bagana utu tubari yagize ati “Hari ubwo uza ukanywa nyuma iyo umaze gushyiramo rimwe utangira kubona ubwiza, biriya byuma twifuza ko byakongera gukora nk’uko byahoze mbere .

Undi ukorera mu kabari karimo icyo cyuma ariko kitagikora utarashatse kwivuga izina ati “Hari ubwo umuntu aza hano tukamwakira neza nyuma akaza gushaka… none se urumva abonye agakingirizo bitamufasha, mubatubwirire batugarure.”

Dr Nsanzimana Sabin ushinzwe ishami ryo kurwanya Sida muri RBC yemera ko ibyo byuma byashyizwe mu tubari na RBC hagamijwe gufasha abatugana kwirinda Sidaariko ngo icyatumye bidakomeza gukora ni uko abakuragamo udukingirizo babyishe.

Ati “Iashyiragamo ibiti kugira ngo agakingirizo gasohoke mu gihe byasabaga gushyiramo igiceri 100. Biriya byuma birahenda, kimwe gusa kigura amafaranga yagura ivatiri, byongeye no kubisana birahenze kuko babyishe.

JPEG - 405.9 kb
Gutangira udukingirizo ubuntu bifasha mu kugabanya ukwiyongera ku bwandu bwa SIDA

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko RBC yafashe umwanzuro wo kudakomeza gushyira udukingirizo muri ibyo byuma kuko basanze bitwara amafaranga menshi.

Avuga ko gahunda yo gutanga udukingirizo tw’ubuntu bayihinduriye mu wundi mushinga wa “Quiosque Condoms” zagiye zishyirwa mu duce tuzwiho kuba indiri y’ubusambanyi nka Matimba i Nyamirambo, mu Migina, i Remera Giporoso n’ahandi mu mujyi wa Kigali.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.