Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kicukiro: Nyuma y’impanuka, ahaparikwa imodoka hashobora kwimurwa   

  Yanditswe na GASHAGAZA FABRICE
 June 2016

 
 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka y’ikayo yabereye Kicukiro-Centre mu mpera z’icyumweru gishize, atangaza ko ku bufatanye n’izindi nzego hagiye kurebwa uburyo ahaparikwa imodoka muri aka gace hakwimurwa.

Iyi mpanuka yyahise itwara ubuzima bw’abantu barindwi abandi icyenda bagakomereka yatewe n’ikamyo yari iturutse mu bice bya Gahanga ibura feri bituma igonga abagenzi, imodoka na moto byari mu nzira kugera ahaparikwa imodoka.

Dr Nyirahabimana yatangaje ko hazarebwa aho izi modoka zitwara abagenzi zakwimurirwa muri gahunda yo gukomeza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri aka karere.

Imodoka yacitse feri yatwaye ubuzima bw'abantu barindwi


Yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi gutangira amakuru ku gihe, ati “Buri wese aho abonye hari ikintu kitagenda adutungire agatoki kuko bituma tuhakurikirana kandi ibyo dushoboye ako kanya turabikemura n’ibyo dufatira ingamba tukabiteganya”.

Ku kijyanye n’imihanda mito n’ibyapa abagenzi bategeraho za bisi biri ahantu hatizewe, yavuze ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bwa Polisi bubishinzwe gushaka umuti w’icyo kibazo.

IP Havugintore Methode uhagarariye Polisi muri aka karere yibukije ko ikinyabiziga n’ugitwaye bigomba kuba byujuje ibyangombwa mbere yo kujya mu muhanda.

JPEG - 267.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne asibura agahanda k’abanyamaguru

Yanasabye abatwara ibinyabiziga gukumira icyaha kitaraba kuko amategeko ahana uwo ari we wese ugaragaye mu bikorwa byangiza umutekano wo mu muhanda. Yanabasabye kwitwararika mu muhanda kuko uretse ubuzima bwabo hari n’ababa batwaye ubw’abandi.

Abashoferi n’abatwara moto bashimiye impanuro bahawe baniyemeza gushyira mu bikorwa ibyo basabwe. Muri iki gikorwa kandi hasibuwe imirongo igaragaza aho abanyamaguru bambukira mu muhanda wa Kicukiro-Centre.





JPEG - 328 kb
Habaye igikorwa cyo gusibura ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra-Crossing)
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.