Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kicukiro: Hafunguwe Agakiriro kuzuye gatwaye asaga miliyari   

  Yanditswe na DUSINGIZIMANA REMY
 May 2016

 
 

Koperative y’ababaji mu Karere ka Kicukiro (KWWC/Kicukiro Wood work Cooperative) yatashye agakiriro , kuzuye gatwaye asaga miliyari na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aka gakiriro kafunguwe ku mugaragararo kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2016 na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique n’uw’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne.

Umuyobozi wa KWWC, Uwanyirigira Claudien, yatangaje mu kubaka aka gakiriro bitabaje Banki Nyarwanda itsura Amajyambere (BRD) ikabaha inguzanyo ya miliyoni 940 bongera kuri miliyoni 360 abanyamuryango bakusanyije ubwabo.

JPEG - 298.8 kb
Agakiriro gafite ibyiciro bine birimo n’ubucuzi

Yavuze ko guhera mu mwaka wa 2011 batangiye basaba buri munyamuryango gutanga miliyoni eshatu nyuma baza kumvikana ko buri wese akwiye gutanga eshanu kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo.

Aka gakiriro kagizwe n’ibyiciro by’inzu enye zirimo izikorerwamo ububaji harimo imashini zitandukanye zifasha mu gukora intebe n’ibindi bikoresho byo mu rugo, igice kigizwe n’ibyumba bibiri byo kwigishirizamo imyuga ndetse n’igice cy’izu z’ubucuzi n’ubwiherero.

Umuyobozi wa KWWC yashimiye ubuyobozi bw’igihugu budahwema guteza imbere ubumenyi ngiro ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwabafashije muri uyu mushinga wo kubaka kuva utangiye kugeza urangiye.

Minisitiri Kanimba yagarutse ku kamaro k’ibigo bito n’ibiciriritse mu iterambere ry’igihugu ashimangira ko Leta yiteguye gukomeza guteza imbere udukiriro.

Yagize ati “Agakiriro n’ahantu hahurizwa hamwe abanyabukorikori batandukanye bikorohera Leta kubafasha. Murabizi ko urubyiruko rwacu rwugarijwe n’ubukene ni yo mpamvu turimo kugenda tuzamura umubare w’udukiriro hirya no hino mu gihugu kugira ngo tunashobore kugera ku ntego Leta yihaye y’uko buri mwaka hagomba gutangwa imirimo mishya igera ku bihumbi 200.”

JPEG - 245.6 kb
Abayobozi bafunguye ku mugaragaro aka gakiriro bishimiye umuhate w’ababaji bishyize hamwe

Kanimba yakomeje avuga ko mu gihugu hose hateganyijwe udukiriro 26 aho turindwi twamaze kuzura, 16 tukirimo kubakwa mu gihe dutatu tuzatangira kubakwa bidatinze. Yasezeranyije abanyamuryango b’iyi koperative ko Leta izabahora hafi.

Uretse aka gakiriro akarere ka Kicukiro hatashywe n’umuhanda mushya wa kaburimbo uhuza Umurenge wa Niboye n’uwa Kanombe ndetse n’ibiro bishya by’Umurenge wa Gahanga ndetse na Laboratwari mu kigo nderabuzima cya Gahanga.



JPEG - 196.7 kb
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda F. Kanimba avuga ko Leta yimakaje guteza imbere gahunda zihanga imirimo mishya buri mwaka
JPEG - 227.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne
JPEG - 193.1 kb
Aka gakiriro kuzuye gatwaye asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.