Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kicukiro: Bishimiye guhabwa rugari mu igenamigambi ry’ingengo y’imari   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro bashimiye ubuyobozi bwabibutse bukabaha rugari yo kugaragaza ibigomba kwibandwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017, bahamya ko iki gikorwa ari ntamakemwa cyane rubanda ari bo bazi byinshi bitagenda kandi bifitiye akamaro igihugu muri rusange.

Ku gicamunsi cyo kuwa 02 Ugushyingo ni bwo abatuye mu kagari ka ka Nyarurama Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro bahereweho basabwa kugira uruhare mu itegurwa ry’igenamigambi ry’Ingengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2017-2018.

Umwe mu batuye i Nyarurama Nsengumuremyi Jonas, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi gahunda ari kimwe mu bikorwa by’intangarugero kuko akenshi usanga baba bafite ibyifuzo bitandukanye bikadindirira mu nzego z’ibanze kuko bitabonye uburyo bwo kumenyekana mu nzego zifata ibyemezo.

Yagize ati “Nishimiye gusurwa n’abayobozi b’Akarere na Minisitiri, ubu dufite ikibazo cy’ingorabahizi cy’isoko n’ivuriro twifuza ko cyashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”

Abaturage benshi bagiye bahuriza ku kubakirwa ibikorwa by’iterambere birimo umuhanda ubahuza n’Akarere ka Nyarugenge, ibigo by’amashuri y’incuke n’agakiriro, cyane ko abakoraga imirimo y’ububaji n’ubusuderi bahagariswe basabwa ko bajya gukorera mu gakiriro k’Akarere ka Kicukiro gaherereye mu murenge wa Gahanga ahari intera ndende ibabera inzitizi.

Habimana Vieateur yongeyeho ko ko uretse agakiriro kari iyo bigwa bifuza isoko, kuko iyo badahahiye i Gikondo bagana i Nyamirambo kandi no kwivuza bibagendekera bityo. Abaturage basabye ko ibikorwa remezo byashyirwa mu byihutirwa mu ngengo y’imari y’akarere ndetse ubuyobozi bukanateganya amakoperative y’urubyiruko azarufasha mu kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne, yashimye abaturage ku musanzu batanze w’ibitekerezo no kugira uruhare mu byo bifuza gukorerwa, abasaba gukomeza gutahiriza umugozi umwe kandi bagafasha ubuyobozi mu bibakorerwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kugira ngo abaturage bakomeze kugira uruhare mu kwigenera imiyoborere n’ibibakwiye.

Ibibazo ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe mu iyi nama ngo bizakusanyirizwa hamwe n’ibindi bizaturuka mu tundi tugari, ubundi bizamurwe ku rwego rw’imirenge, bihave bijyanwa mu karere kugira ngo byigweho harebwe ibizahita bishyirwa mu bikorwa.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.