Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kicukiro: Afungiye kugerageza guha ruswa umupolisi   

  Yanditswe na RNP
 5 months ago

 
 

Habyarimana Severin afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu karere ka Kicukiro azira kugerageza guha umupolisi wari ku kazi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 3400 kugira ngo amurekure ubwo yafatwaga acyekwaho kwambura igitsina gore amasakoshi, telefone ngendanwa, n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Habyarimana yagerageje gutanga iyo ruswa nyuma y’aho we n’abandi batatu bafatiwe mu kagari ka Nyarurama, ho mu murenge wa Kigarama bacyekwaho gukora icyo cyaha.

Abo batatu bafunganywe na we ni Habimana François, Murengerantwari Jean Baptiste na Habyarimana Juma.

SP Hitayezu yagize ati:"Habyarimana amaze gufatanwa na bagenzi be yageretse icyaha ku kindi agerageza gutanga ruswa kugira ngo arekurwe ariko ntibyamuhira.Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera ikibi mu kindi."

Avuga ku bubi bwa ruswa, SP Hitatezu yagize ati:"Aho iri serivisi ihinduka igicuruzwa kandi ubusanzwe kuyihabwa ari uburenganzira. Buri wese arasabwa kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru ku gihe y’abayaka, abayakira n’abayitanga kubera ko bimunga ubukungu."

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, akaba ari yo mpamvu yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.