Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kigali: Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini no gutanga ruswa   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

James Mushabe uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro akurikiranyweho kugerageza guha ruswa abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro kugira ngo ye gucibwa ihazabu kubera kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM).

Uyu mucuruzi yacuruzaga amavuta yo kwisiga mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu karere ka Nyarugenge. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda; mu gihe umusoro yagombaga gutanga ungana n’ibihumbi 8,595 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati:"Ku wa 7 Ugushyingo, Mushabe yaranguje umuntu amavuta yo kwisiga ku bihumbi 56,350 by’amafaranga y’u Rwanda. Uwo muguzi yamusabye inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM); undi amubwira ko imashini ye ifite ikibazo."

ACP Badege yongeyeho ati:" Abapolisi bakora muri iri shami rikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bafashe uwo muguzi bamusaba kujya kubereka umuranguje ayo mavuta. Nk’uko bigenda, bakoze inyandiko mvugo igaragaza umusoro yagombaga gutanga. Mushabe yarabakurikiye; agerageza kubaha iyo ruswa kugira ngo be kuyiha Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro; dore ko ari yo gishingiraho gica ihazabu utatanze inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize na none ati:"Yagerageje gutanga ruswa kugira ngo ye gucibwa ihazabu kubera kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM). Abasoreshwa bakwiriye kuba inyangamugayo n’abenegihugu beza batanga imisoro nk’uko amategeko abiteganya."

Ingingo ya 3 y’Itegeko Nº40/2016 ryo ku wa 15/10/2016 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Nº 37/2012 ryo ku wa 9/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ivuga ko umuntu wese ugomba gukoresha imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi ugurishije ibintu cyangwa serivisi atabitangiye inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 10 z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Iyo umuntu yongeye gukora ikosa rivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 20 z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.