Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kicukiro: Abafatanyabikorwa b’Akarere banyotewe no kukabona kesa imihigo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Abafatanyabikorwa b’Abakarere ka Kicukiro baratangaza ko barangajwe imbere no gufatanya n’ubuyobozi guhindura isura yako mu gihe kitarambiranye kugira ngo gakomeze kwesa imihigo ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange burusheho guhinduka.

Mu imurikabikorwa ryateguwe n’aba bafatanyabikorwa bafatanyije n’Akarere ryatangijwe ku mugaragara kuri uyu wa Kane, haragaragazwa udushya dutandukanye berekana ko duturuka mu guharanira guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kugerageza gutanga umusanzu wabo mu kuzamura ubukungu bwabo, ubw’Akarere n’ubw’igihugu muri rusange.

Aba bafatanyabikorwa barimo abihangiye imirimo itandukanye bakaba bageze ku kigero bifitiye icyizere mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu

Batangarije Imvaho Nshya ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu guteza guhindura isura y’Akarere. Umwe muri bo yagize ati “Ni amahirwe kuba Akarere kadufasha guhuriza hamwe ibyo dushoboye, natwe ntituzigera tureka gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu.”

Umunyamabanga wa Leta muri ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Munyeshyaka, ubwo yatangizaga iri murihabikorwa yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa kubera iki gikorwa bateguye ashimangira ko byamufashije guhamya ko gutera imbere bishoboka.

Yagize ati “Icya mbere mbonye ni uko bigaragara ko Abanyarwanda mu nzego zose ari abize, ari abari mu makoperative bafite ikintu cyo guhanga muri bo. Binyereka icya kabiri ko gutera imbere bishoboka turamutse dukoresheje ibyo dufite nk’igihugu, nk’akarere ariko tugakoresha n’ubwenge bwacu.”

Yahamije adashidikanya ko inzozi ‘abafatanyabikorwa bazazigeraho mu gihe bakomeje kugenda bahanga udushya duharanira guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, cyane ko abenshi muri bo batanga serivisi zihendukiye buri wese.

Kuri we iri murikagurisha ni ubundi buryo bwo kubona irindi soko kandi ibicuruzwa bikaba bibonekera ahantu hamwe, ku buryo n’umuntu uza kugura bimworohera ku mwanya mutoya akoresheje akabona inyungu nyinshi.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.