Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 2 months ago

 
 

Mu gihe tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abaturuka hirya no hino baba bitabiriye uyu munsi mukuru, batangaza ko umutekano basanga mu Rwanda ari ntagereranwa, gusa bakaba bakibangamiwe no kubona resitora bafatiramo ifunguro ndetse no kubona aho barambika umusaya.

Abagana ku butaka butagatifu i Kibeho mu bihe bitandukanye mu ngendo nyobokamana ndetse no mu minsi mikuru itandukanye ya Kiliziya Gatolika, batangaza ko babangamirwa cyane no kuba i kibeho muri iyo minsi mikuru kubona aho umuntu acumbika ndetse naho afatira amafunguro, ari imwe mu mbogamizi basigaranye, kuko habona umugabo hagasiba undi.

Ibi ni nabyo bagarutseho ubwo kuwa 28 Ugushyingo uyu mwaka, ubwo bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’ibonekerwa i Kibeho, aho abenshi babuze aho bafatira amafunguro, n’abahabonye hakaba hari umwanda ukabije.

Umwe mu bari bitabiriye uyu munsi mukuru aturutse muri Uganda yabwiye Imvaho Nshya ati“Dukunze kuza i Kibeho turahakunda kandi dukunda ukuntu umutekano wacu uba ucuzwe neza, ariko aha i Kibeho iyo twahaje turacyahahurira n’ikibazo cyo kutabona amacumbi ndetse naho bafatira amafunguro.

JPEG - 38.4 kb
I Kibeho ku butaka butagatifu

Nta resitora tubona ndetse nta n’amacumbi, aho gucumbika ni hake cyane dusanga harafashwe kera, ubundi ugasanga ahandi hitwa ko bategura amafunguro haba hari isuku nke cyane bityo tugashakisha uburyo Twitekera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko ubwinshi bw’abantu baba bitabiriye iyi minsi mikuru butuma kubasha kubakira bose usanga bigora, gusa agahamya ko bari kugirana ibiganiro n’abikorera mu gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Mu by’ukuri benshi mu bikorera haba abihayimana ndetse n’abandi bari gutekereza kuza kubaka amacumbi hano, ku buryo dutekereza ko mu gihe gito aya macumbi azaba aboneka, gusa nanone ubwinshi bw’abantu baba bahaje ntibyoroha kubasha kubakira.

Ikindi kandi abazana ibiribwa ubundi tubasaba kubanza kwaka uburenganzira tukagenzura niba ibyo bifashisha biba bifite isuku, ubwo icyo tugiye gukora ni ukuzajya tunashyiraho igenzura.”

Abitabira iyi minsi mikuru bifuza ko bajya babona aho kurara ndetse n’aho gufatira amafunguro, dore ko amahoteri ari muri aka karere ari make, uretse n’ibyo kandi abitabira ibi birori bose ntibafite ubushobozi bungana bwo kuba bajya mu mahoteri, bityo bakavuga ko hakwiye n’amaresitora aciriritse yo kwakira ababa baje muri ibi birori bafite ubushobozi buke.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.