Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Jenoside ni ikimwaro kuri Repubulika ya Kabiri - Sen Bizimana   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 April 2016

 
 

Ku nshuro ya 7 abakirisitu ba Paruwasi ya Rambura bibuka abapadiri babo 3 bahiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hagaragajwe ko kuba iyi Paruwasi yariciwemo aba bapadiri ndetse n’abandi batutsi muri rusange kandi ari ho abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Habyarimana basengeraga, ari ikimwaro kuri Leta ya Repubulika ya kabiri.

Abapadiri biciwe i Rambura muri Jenoside yakorewe abatutsi ni Antoine Habiyambere, Siriyo Kageyo na Antoine Marie Zacharie w’umuzungu.

Ibi byatangajwe na Senateri Bizimana Evariste wari wifatanyije nabo muri uyu muhango wo kwibuka, aho n’abakirisitu nabo bavuze ko byababereye isomo, bakaba biyemeje gutoza abana babo uburere bushingiye ku gukunda igihugu no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

JPEG - 269 kb
Bimwe mu byo abapadiri bakoze harimo gushinga urwunge rw’amashuri Rambura(Foto Ngaboyabahizi P)

Umwe mu bakirisitu witwa Iyamuremye Aloys, yagize ati:“Aba bapadiri bari bihishe mu kiliziya n’abakirisitu, babateramo za gerenade bamwe barimo barapfa ariko abandi bagwa igihumure, ni ho rero n’aba bapadiri baje kuzanzamuka barasohoka, uw’umuzungu we yatwawe n’umukozi wo kuri superefegitura ya Kabaya, Antoine Habiyambere we bavugako bamutemye akaboko isaha nziza yari afite bakayijyana ari nabwo nyine yicwaga”.

Uyu mukirisitu kimwe na bagenzi be bakomeza bavuga ko kuba bariya bapadiri barishwe kandi barabafataga nk’ababyeyi babo, ari igikorwa cy’ubunyamaswa, bakagaya cyane ababishe.
Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Rambura kimwe n’abaturage bahatuye bemeza ko bariya bapadiri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi babafashaga muri byinshi, ibikorwa by’ubuvuzi, amashuri nk’urwunge rw’amashuri rwa Rambura, urwa Mutagatifu Raphael, n’ibigo mbonezamirire n’ibindi bikorwa by’inyungu rusange.

Senateri Bizimana Evariste, we asanga Jenoside yakorewe i Rambura kandi haravukaga abayobozi bakuru b’igihugu, ari ikimwaro gikomeye kuri abo bayobozi na Repubulika ya kabiri muri rusange.

Yagize ati:“Ni ikimwaro gikomeye ku bayobozi ba Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Habyarimana, yagaragazaga intege nke, kandi yari igeze igihe cyo kuvaho kuko itari igishoboye kurengera abaturage iyoboye.

Kubona ahangaha ariho umukuru w’igihugu yasengeraga, bamwe mu ba Minisitiri n’ingabo bakomeye bose bavukaga muri iyi Paruwasi bakanahasengera, ariko ugasanga ari n’aho biciye abapadiri bafashije abaturage mu gihe cy’imyaka 20!Bigaragaza koko ko hari ingengabitekerezo yigishishijwe kuva kera, biratangaje kubona Paruwasi Perezida asengeramo itinyuka gukora Jenoside”.

Uyu muhango wo kwibuka waranzwe n’igitambo cya Misa ndetse no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abo bapadiri.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.