Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Jeannette Kagame yifatanyije n’Umuryango w’Umwamikazi Gicanda kumwibuka   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 April 2016

 
 

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2016, Jeannette Kagame yifatanyije n’abagize umuryango wa bugufi w’Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Umuhango wo kwibuka umwamikazi Gicanda witabiriwe n’abandi barimo inshuti z’umuryango we, abayobozi b’inzego z’ibanze barimo ba meya na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abandi baturutse mu zindi ntara.

Mbere yo kujya gushyira indabo ku mva y’Umwamikazi Gicandan’abo biciwe hamwe inyuma y’Ingoro ndangamurage y’Umwami Mutara Rudahirwa, Jeanette Kagame yari mu bateraniye mu rwunge rw’Amashuri rwa Nyanza (Mater Dei).

Rosalie Gicanda wari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa avugwaho kuba ari we mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka yarwo.

Gicanda Rosalie yavukiye i Rwamagana mu mwaka wa 1928. Yakuze ari umukobwa muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi, ni ukuvuga uwagombaga kuba umugore w’umwami.

JPEG - 228.6 kb
Jeannette Kagame yifatanyije n’Umuryango w’Umwamikazi Gicanda kumwibuka

Bivugwa ko ubwo umugabo we yatangaga mu buryo budasanzwe mu mwaka wa 1959, hakurikiyeho Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa wayoboye u Rwanda kugeza mu mwaka wa 1961. Kugeza ubu uyu mwami aracyariho akaba abarizwa muri Amerika.

Ku wa 20 Mata 1994 ni bwo Rosalie Gicanda wari umaze gukabakaba imyaka 80 y’amavuko yishwe nyuma yo cushimutwa n’interahamwe zari ziyobowe na Lt. Pierre Bizimana wari watumwe na Capt.Idelphonse Nizeyimana.

Umwamikazi n’abo bari kumwe mu rugo barafashwe bajyanwa inyuma y’inzu ndangamurage y’u Rwanda aba ari ho barsirwa nk’uko tubikesha urubuga Wikipedia.

Umukobwa umwe wari ukiri muto ngo ni we wabashije kurokoka ubu bwicanyi; nyuma y’iminsi ibiri uwari nyina wa gicanda na we ngo yarishwe.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.