Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Jeannette Kagame yakiriye umufasha wa Perezida wa Benin   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 4 months ago

 
 

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Umufasha wa Perezida wa Benin Madame Claudine Talon, uri mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa mbere yariki 7 Ugushyingo 2016.

Madame Claudine Talon ni umugore wa Patrice Talon uherutse kugenderera u Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2016 mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho yasuye ibikorwa by’iterambere bitandukanye n’ibigo birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Madamu Jeannette Kagame ubwo yakiraga Madame Claudine Talon

Umubano w’u Rwanda na Benin ukomeje kwaguka mu gihe mu ntangiriroz’uyu mwaka ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije imikoranire myiza hagati ya Kompanyi z’indege zabyo.

Aya masezerano yitezweho guhaa amahirwe akomeye abashoramari b’Abanyarwanda n’abo mubi Benin yo gushora imari mu bice bitandukanye muri ibyo bihugu byombi, haba mu bijyanye n’umuco, ubucuruzi n’ibindi.

Perezida Talon na Perezida Kagamea ubwo aherutse kugenderera u Rwanda

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.