Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Itorero ririnda abana b’u Rwanda ntibapfire mu iterura – Perezida Kagame   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 July 2016

 
 

Perezida Kagame Paul yibukije urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Rwanda no hanze bitabiriye Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 9 ko itorero ari ishuri rishingiye ku mateka agamije gutoza urubyiruko rw’abanyarwanda indangagaciro z’igihugu cyabo.

Yavuze ko itorero rifasha kugorora abagiye gutana, baba bagiye kwangirika, dore ko umwana apfa mu iterura, aboneraho gusaba Itorero ry’Indangamirwa kwiyubakamo ubushobozi buzamura igihugu no kugiteza imbere.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kigo cya Gabiro mu karere ka Gatsibo ubwo yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya 9 cy’Itorero ry’Indangamirwa cyigizwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda bangana na 345 bagizwe abahungu 170, n’abakobwa 175, barimo abasoje ibizamini mu mwaka w’amashuri 2015.

Perezida Kagame yagize ati “Hano ni ukubasogongeza inzira y’uburere ibafasha uko mugenda mukura, abafite imico cyangwa imyitwarire idakwiye, bayisige hano tugende turi intore zibereye u Rwanda, mwiteguye kugira uruhare mu kubaka igihugu.”

Asanga kandi urubyiruko rukwiriye uburere bushingiye ku ndangagaciro nziza, no kwiyubakamo ubushobozi buzamura, bukanateza imbere igihugu.

Ati “ N’iyo waba ufite ubumenyi, uburere buke, butuma bwa bumenyi ntacyo bukumarira, icyo musabwa ni ukuba abantu bazima, mugasobanukirwa ko kubana ari ngombwa kuko ntawe ushobora kuba wenyine [..] Umugani Nyarwanda uravuga ngo "umwana apfa mu iterura," Itorero ridufasha kwirinda ko ibyo byatubaho.’’.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu yavuze ko iri torero ryafashije urubyiruko rw’u Rwanda kumva neza akamaro k’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu kubaka igihugu, amateka yacyo, kumenya uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda n’inshingano bafite mu kurushakira imbuto n’amaboko kimwe no gusigasigara indangagaciro zifasha kubaka igihugu.

Mubyo bigishijwe harimo amateka y’u Rwanda, aho rwavuye, aho rugeze n’aho rwerekeza, n’imyitozo yo mu rwego rwa gisirikare.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru mu bagize Itorero ry’Indangamirwa zavuze ko ziteguye kugaragaza u Rwanda mu mahanga.

Umwe muri bo witwa Olivier Niyonsenga wiga muri Ghana, yavuze ko yajyaga ahura n’ikibazo cyo kudasobanukirwa neza amateka y’igihugu, bityo babimuganiriza akabura icyo asobanura.

 

Comments

 
 
Kaminuza ya Kigali yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 673
Kaminuza ya Kigali yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 673

Ku nshuro ya kabiri, Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) yashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri bayo 673 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atatu n’abo mu bindi byiciro (...)

Imishinga y’ikoranabuhanga igamije iterambere ry’abagore yahembwe
Imishinga y’ikoranabuhanga igamije iterambere ry’abagore yahembwe

Umuryango DOT Rwanda wahembye imishinga y’ikoranabuhanga rigamije guteza imbere imibereho y’abagore, muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri (...)

Umukobwa aterwa  inda agacibwa, umuhungu wayiteye agashimwa - Min. Nyirasafari
Umukobwa aterwa inda agacibwa, umuhungu wayiteye agashimwa - Min. Nyirasafari

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, arasaba ko imyumvire y’uko umukobwa aterwa inda akagirwa igicibwa mu muryango mu gihe umuhungu wayiteye we abishimirwa (...)

Ingabo z’u Rwanda zarangije gusimburana mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Ingabo z’u Rwanda zarangije gusimburana mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika zatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2017. Batayo ya 13 y’Ingabo z’u Rwanda yasimbuye iy’ 101 (...)

Musanze: Batandatu bafungiwe kwiba ibikoresho by’amashanyarazi
Musanze: Batandatu bafungiwe kwiba ibikoresho by’amashanyarazi

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza mu karere ka Musanze nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bibye mu minsi ishize. Umuvugizi wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.