Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Iterambere ry’u Rwanda ryubikiye imbehe kaminuza zo muri Congo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Abayobozi ba kaminuza z’i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo barataka igihombo gikabije batewe n’ubwiyongere bwa za kaminuza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bigatuma abanyarwanda bambuka umupaka bajya kwiga i Bukavu bagabanuka cyane.

Mu myaka nk’itanu ishize, umubare munini w’Abanyarwanda bambukaga umupaka wa Rusizi bajya guhaha ubumenyi muri za kaminuza z’i Bukavu, bitewe n’uko za kaminuza zari zikiri nke mu Rwanda, ndetse izo muri Kongo zikaba ngo zarishyuzaga amafaranga make.

Uyu mubare munini w’abanyarwanda bajyaga kwiga muri Kongo watumye abashoramari baho bashyekerwa, maze bubaka za kaminuza nyinshi hafi y’u Rwanda, bizeye kungukira muri aba banyarwanda bagaragazaga inyota idasanzwe y’ubumenyi.

JPEG - 173.6 kb
Impfura za Kaminuza ya Kibogora Polytechinique mu karere ka Nyamasheke (Foto Bahuwiyongera S)

Mu rwego rwo korohereza abanyarwanda no kubareshya, hari zimwe muri kaminuza zaho ngo zoherezaga abarimu mu Rwanda, bakajya kwigishiriza abanyeshuri mu ngo iwabo, bitabaye ngombwa ko umunyeshuri yambuka umupaka ajya ku ishuri.

Ibyo izi kaminuza zo muri Kongo zakoreshaga mu kureshya abanyarwanda ni byinshi, dore ko ngo n’abazirangizagamo bamwe bazihabwagamo akazi ko kwigisha, byose muri gahunda yo kurushaho gukurura abanyarwanda ngo babahe ku mafaranga.

Bijyanye n’iterambere ryihuta cyane mu Rwanda, mu myaka mike ishize umubare wa za kaminuza mu Rwanda wariyongereye cyane, by’umwihariko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke havuga za kaminuza, maze zivuna amaguru abajyaga guhaha ubumenyi i Bukavu.

Izi kaminuza zo mu Rwanda zazanye akarusho k’uburezi bufite ireme, maze abanyeshuri b’abanyarwanda bazigana ku bwinshi, izo muri Kongo zibura abanyeshuri.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na bamwe mu bayobozi ba kaminuza z’i Bukavu, bayigaragarije ko zimwe zatangiye gufunga imiryango, izindi zimukira mu mujyi rwagati wa Bukavu, dore hari izatakaje abanyeshuri barenga 90%.

Umuyobozi w’imwe muri izi kaminuza z’i Bukavu yabwiye Imvaho Nshya ko amafaranga abanyeshuri b’abanyekongo gusa bariha atatuma izi kaminuza zikomeza kubaho, dore ko ubusanzwe abanyarwanda barihaga menshi ugereranyije n’abenegihugu.

Yagize ati:“Twarahombye bikabije ndetse bamwe dushobora no gutangira gufunga imiryango, kuko tudashobora kubona amafaranga yo gukoresha aturutse mu banyeshuri b’abanyekongo gusa.

Kuko kaminuza ari nyinshi cyane kandi bariha make, kikaba ari ikibazo kidukomereye cyane, tudashobora kubonera igisubizo.”

Umuhuzabikorwa w’inzego zikorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku ruhande rw’u Rwanda, Nyaminani Alphonse, aherutse kubwira iki kinyamakuru ko kuva aho kaminuza zitangiye kubonekera i Rusizi na Nyamasheke, abambuka umupaka bajya kwiga muri Kongo bagabanutse cyane, kuko inyota y’ubumenyi bari bafite n’igihugu cyabo cyayibamaze.

Yagize ati:“Mbere hano hacaga abatari munsi ya 3000 mu mpera z’icyumweru n’abandi nka 1500 buri munsi ariko ubu haraca abatarenga 50 ku munsi, kuko na kaminuza bazegerejwe iwabo.”

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.