Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Inzibutso za Jenoside mu murage w’isi zitezweho kuvugira u Rwanda   

  Yanditswe na GATETE JEAN BOSCO
 5 months ago

 
 

Minisitiri w’Umuco na siporo Uwacu Julienne atangaza ko kuba inzibutso z’u Rwanda zisabirwa kujya mu murage w’isi uretse kubika amateka bizaba n’uburyo buhamye bwo kurwanya abapfobya n’abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Inzibutso gushyirwa mu murage w’amateka y’isi bizadufasha guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakiyipfobya bakanayihakana.”

Ikindi binafite uruhare mu kuba ayo mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yakurwamo inyigisho zatuma abatuye isi barushaho kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo ntihazagire n’ahandi yazongera kuba ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana J.Damascene we avuga ko inzibutso byifuzwa ko zijya mu mateka y’umurage w’isi ari inzibutso 4, harimo Urwibutso rwa Gisozi, Nyamata, Bisesero na Murambi. Ati “Guhitamo izi Nzibutso byatewe n’agaciro kimwe n’umwihariko wazo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko nizishyirwa muri uwo murage w’isi bizatuma Jenoside yakorewe Abatutsi imenyekana ku rwego mpuzamahanga n’amateka yayo akurwemo amasomo yigishwa mu mashuri anyuranye hirya no hino ku isi.

Mechtild Rossler Umuyobozi ushinzwe ishami ry’umurage w’isi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi, umuco n’ubumenyi ku isi(UNESCO) we yatangaje ko bari mu rugendo rwo kureba uko inzibutso 4 z’u Rwanda zashyirwa mu mateka y’umurage w’isi.

Avuga ko hari ibisabwa kugira ngo zemerwe akaba ariyo mpamvu ari mu Rwanda muri iyo nzira yo kureba ibisabwa n’ibindi bisabwa kugira ngo dosiye zuzuzwe mbere y’uko zijya mu Muryango w’Abibumbye kugira ngo zigweho bityo zibe zakwemezwa mu gihe zujuje ibisabwa byose.

Yatangaje ko mu Nzibutso zose ku isi zemejwe zigashyirwa mu mateka y’umurage w’isi ari 1052, Afurika ikaba ifitemo izigera ku 9%.

Abdoul Aziz Guisse ushinzwe ishami ry’umurage w’umuco muri Senegal avuga ko kwemezwa kujya muri uwo murage w’isi binazamo inyungu za Politiki.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.