Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Inyubako zigezweho ziruzuzwa n’ibikoresho byo mu Rwanda   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 July 2016

 
 

Inyubako nshya zigezweho mu mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye mu gihugu zakanguye abahanga mu guhanga inyubako n’abahanga mu by’ubwubatsi (erchitects and enginiers) babona ko ibikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda bifite uburambe n’umucyo kurusha ibisanzwe bikoreshwa bitumijwe mu mahanga.

Inyubako zigezweho zubakishijwe ibikoresho byiganjemo ibyo mu Rwanda zirimo iya Kigali Convention Center, Inyubako zivuguruye z’Ikibuga cy’Indege cya Kigali, Ibirindiro bikuru bishya bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, inyubako ikoreramo Hoteli Marriot, inyubako ya Makuza, Ibiro by’Umujyi wa Kigali, zimwe mu nyumabo z’uturere zigenda zuzuzwa n’izindi.

Ibikoresho by'ubwubatsi byakorewe mu Rwanda bifite umwihariko

Ibyakoreshejwe birimo amakaro agezweho yakorewe mu Rwanda, amarangi, amatafari agezweho, sima nyarwanda ibikoresho byubaka ibikuta byose bitunganyirizwa mu Rwanda hanakoreshejwe ibikoresho by’ibanze byo mu gihugu, ari na byo bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Abanyarwanda.

Zimwe mu nganda zifite ubushobozi mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi bitangwaho urugero ni EAGI ikora amakaro agezweho, Ruliba ikora amatafari n’amategura, Strawtec ikora ibikoresho by’inkuta mu bikenyeri by’ingano n’izindi zitezwe kubakwa mu gihugu.

Mu nama yahuje abahanga mu guhanga inyubako n’abahanga mu by’ubwubatsi mu Rwanda baganira ku mahirwe yo gukoresha iby’i Rwanda, Kayumba Eudes umwe mu muri bo akaba anakuriye ihuriro ryabo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati yavuze ko igihe kigeze ngo bahe imbaraga Politiki ya Leta y’u Rwanda mu kubaka inzu zigezweho, ziramba kandi zifasha mu kubungabunga ibidukikije.

JPEG - 107.8 kb
Isura nshya y’Ikibuga cy’Indege ikomoka ku bikoresho byo mu Rwanda

Yagize ati “Uretse kuba ari Politiki y’igihugu yo gukoresha ibyakorewe mu Rwanda, ariko ukuri ni uko ibikoresho byo mu mu Rwanda ari ibumba, amatafari, amabuye meza bigira uruhare mu kugabanya ingaruka zihumanya ikirere kurusha ibigurwa hanze batubeshya ko ari byo byiza kurusha ibyacu.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twari tuzi ko dushobora kubona amakaro akorewe mu Rwanda ariko ubungubu dufite amakaro meza cyane yubatse inyubako nshya zose mubona mu mujyi wa Kigali, kandi amakaro avuye ku ruganda rwa Nyagatare ntayo ayarusha ubuziranenge wabona, dufite amatafari n’amategura meza cyane bidahumanya ikirere.”

JPEG - 63.9 kb
Ibirindiro bishya bya Polisi y’u Rwanda

Abahagarariye izi nganda bitabiriye inama batangaje ko babangamiwe cyane n’uko Abanyarwanda bafite imyumvire ko ibi bikoresho bihenze.

Ihirwe K. Françoise ukuriye ubucuruzi mu ruganda rukora amakaro agezweho yagize ati “Abanyarwanda bishyiramo ko ibikorerwamu Rwanda bihenze batarabigereranya n’ibiva mu mahanga. Nk’ubu meterokare imwe tuyigurisha ibihumbi 21 ku ruganda mu gihe amakaro atumizwa mu Bushinwa agura ibihumbi 80 kuri meterokare.”

Abakora ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho barahamya ko Abanyarwanda babaganye, barushaho kubona inyubako ziramba kandi zigezweho, abahanga mu by’imyubakire mu nzego zose bibutswa ko mu gihe bakora inyigo no kuzishyira mu bikorwa bakwiye kibanda ku byakorewe mu Rwanda.

JPEG - 191.8 kb
Ibiro by’Umujyi wa Kigali na byo bikorera mu nyubako yubakishijwe ibikoresho byinshi by’u Rwanda
JPEG - 316.6 kb
Inyubako ya Makuza na yo yiganjemo ibikoresho byakorewe mu Rwanda
JPEG - 139.8 kb
Hoteki Marriott i Kigali
 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.