Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Intumwa y’u Buyapani yifuza kuganira na Kagame ku ihezwa rya Afurika muri Loni   

  Yanditswe na GATETE JEAN BOSCO
 May 2016

 
 

Ambasaderi Seiichi Kondo, intumwa idasanzwe ya Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe muri Loni yagiriye uruzinduko mu Rwanda avuga ko mu bimuzanye harimo no kuganira na Perezida Kagame ku buryo Afurika yagira intebe ihoraho mu kanama k’umutekano ka Loni.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, yavuze ko yaje mu Rwanda kubera umubano usanzweho hagati y’u Rwanda n’u Buyapani, akaba yaroherejwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani hagamijwe kuwukomeza.

Avuga ko mu byo Shinzo Abe yamutumye harimo no kureba uko yavugana na Perezida Kagame ku kibazo cy’uko Afurika nayo yagira ijambo mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku Isi.

JPEG - 172.2 kb
Ambasaderi Seiichi Kondo (hagati) yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi (Foto James R.)

Ngo ni yo mpamvu mu Muryango w’Abibumbye bagomba gukora cyane hagamijwe impinduka zatuma uwo muryango uba koko umuryango na Afurika ifitemo ijambo, dore ko kugeza ubu mu Kanama gashinzwe umutekano ku isi nta ntebe y’Afurika ibamo.

Seiichi asanga ari yo mpamvu amavugururwa muri uwo muryango ari ngombwa kugirango na Afurika igire umwanya muri ako kanama n’uyihagarariye bigafasha kurwanya akarengane gakorerwa kuri uyu mugabane.

Amb. Seiichi Kondo yavuze ko ibyo yabonye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi atabyiyumvisha, asaba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi.

Yasoje ashimangira ko azashyira Abayapani ubutumwa bw’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ruyobowe na Perezida Paul Kagame.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.