Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda n’iza Czech ziyemeje gukomeza guhana ubumenyi   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 June 2016

 
 

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye gukomeza guhana ubumenyi n’Ingabo za Repubulika ya Czech nk’uko imikoranire isanzwe ikorwa guhera mu myaka 10 ishize.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yatangaje ko ibi bihugu bizakomeza gukorana cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare n’indi mikoranire ifitiye ibihugu byombi akamaro.

Lt Col Ngendahimana yabivugiye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yibiganiro byahuje Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen Kabarebe James, n’uw’ingabo za Repuburika ya Czech Gen. Josef Becvar hamwe ni intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’iminsi itatu barimo mu Rwanda.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Czech ziyemeje gukaza umubano no guhana ubumenyi


Aba baminisitiri bombi baganiriye ku mikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.

Marrick Karima uhagarariye inyungu za Repubulika ya Czech mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko guteza imbere imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi mu guhana ubumenyi bisanzwe ariko bigiye kongerwamo imbaraga kimwe n’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

Yakomeje avuga ko hari byinshi u Rwanda rwakungukira kuri iki gihugu, ati “ubusanzwe Czech ni igihugu cyateye imbere mu nzego nyinshi nko mu by’inganda, gukora imodoka; ubu u Rwanda rusanzwe rufatanga na Czech mu buhinzi, ubuvuzi nizindi.”

Intumwa zaturutse muri Czech zigeze ku 10 zakomereje uruzinduko rwazo mu karere ka Musanze aho zagiye kwifatanya na bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda mu gusoza amahugurwa y’abasirikare bo mu rwego rw’abofisiye.





 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.