2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Indorerezi ntizemeranya na Amerika ivuga ko hari ibitaragenze neza mu matora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-07 06:44:14

 
Share on:
 
Yasuwe:82
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Indorerezi zitandukanye zemeje ko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu
cyumweru gishize yabaye mu ituze kandi agakurikira amategeko mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo hashize, indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, iza COMESA na ICGLR zahurije ku kuba amatora yatagenze neza 100%.

Zanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo ivuga ko hari ibitaragenze neza mu matora.

Ariko indorerezi zivuga ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure ndetse zigashimangira ko aho zagiye hose zitigeze zibona intumwa Amerika yaba yarohereje ngo zirebe uko amatora ari kugenda.

JPEG - 82.6 kb
Dioncounda Traore wari uhagarariye indorerezi za AU

Uwari ayoboye indorerezi za AU, Dioncounda Traore, yashimye uburyo Komisiyo y’Amatora yakoresheje abakorerabushake n’ibikoresho byifashishijwe mu matora bikaba byarakorewe mu gihugu, bikagabanya ingano y’amafaranga yari gukoreshwa.
Aya matora yatwaye miliyari 6.2 mu gihe ayo mu 2010 yatwaye miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’indorerezi za EAC, Moody Awori yashimye uburyo itangazamakuru ryahaye umwanya ungana abakandida haba mu nkuru no mu biganiro.

Ati “Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryatangaje inkuru z’abiyamamaza
mu buryo bungana. Ibikorwa byo kwiyamamaza byaratangajwe cyane . Byaranagaragaye ko ibinyamakuru birimo n’ibya Leta, RBA byahaye umwanya ungana abakandida bose uko ari batatu bakavuga imigabo n’imigambi yabo.”

Yongeyeho ati “Nta sesagura ry’umutungo wa leta ryabayeho nta mvugo sizebanya cyangwa guha ruswa abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza.”

Uwari uyoboye itsinda ry’indorerezi rya COMESA, Bishop Mary Nkosi yavuze ko abaturage bagize uruhare mu gutegura ibiro by’amatora ndetse bakanayitabira cyane, ashimangira ko bigaragaza ko icyo gikorwa bakigize icyabo.

Izi ndorerezi zatanze inama z’uko Komisiyo y’Amatora n’inteko ishinga amategeko byazajya bfatanya gutegura amatora mu gihe kiri imbere, inteko igatora itegeko rishyiriraho amafaranga abakandida bazakoresha mu gihe cyo kwiyamamaza.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE