Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Indiana: Abanyarwanda bashimye Inkotanyi, bagaya abapfobya Jenoside   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 May 2016

 
 

Itsinda ry’Abanyarwanda baba mu mahanga hamwe n’inshuti zabo baba muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bagaye abagipfobya Jenoside, bashima ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zabarokoye.

Aba banyarwanda bashimye ingabo zahoze ari iza RPA-Ikotanyi ubwo bifatanyaga mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22; iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Indianapolis.

Bamwe mu barokotse Jenoside bari muri uwo muhango barimo Mukantaganira Immaculée na bagenzi be banenga abakigaragaragaho ibikorwa byo gupfobya Jenoside, aho bamwe bashinyagura bavuga ko inzibutso zishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside zagizwe ubucuruzi bwa Jenoside n’ibindi.

Mukantaganira Immaculée yagarutse ku butwari bw’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ati “Mwese uko muri aha, mumfashe dushime kandi ntituzibagirwe ubutwari bw’abaturokoye, bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo tubeho. Iyo Inkotanyi zitahaba, ubu uko twicaye hano ntituba duhari. Ntituzibagirwe abaturwanyeho igihe amahanga yari yadutereranye.”

JPEG - 612.3 kb
Bamwe mu banyarwanda bari bitabiriye umuhango wo Kwibuka22 muri Leta ya Indiana

Uwitwa Uwineza Olivier uba muri USA yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muhango wateguwe n’umuryango “Peace Center for Forgiveness & Reconciliation”. Akaba ari umuhango waranzwe n’amasengesho yo kwiragiza Imana no kuyishimira ibyiza yakoze, ndetse igikorere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Pasiteri Emmanuel Musinga wayoboye igikorwa cy’amasengesho, yibukije ko n’ubwo Abanyarwanda benshi cyane cyane abarokotse Jenoside bakomerekejwe nayo byaba ku mubiri ndetse no ku mutima, bitavuze ko bazabaho basabiriza.

Ati “Nubwo twashegeshwe n’amahano yadukorewe, ariko mujye mwibuka ko muri umugisha ku miryango yanyu, ku gihugu cyanyu ndetse no kuri Amerika yabakiriye. Ntimuzatume hari ikibatera gusabiriza, muzihagarareho mube abagabo ndetse n’urubyiruko ruhesha ishema abo mukomokaho.”

Theophile Kimonyo, umwe mu batanze ubuhamya, yavuze ko amateka ya Jenoside adatangirira mu 1994. Asobanura uburyo Abanyarwanda babanaga neza mbere y’umwaduko w’abazungu.

Kizito D. Kalima washinze umuryango “Peace Center for Forgiveness& Reconciliation” yasabye abari bitabiriye uyu muhango gucana urumuri rw’ikizere cy’ejo hazaza. Kizito wari ufite imyaka 14 muri Jenoside, yavuga ko agifite abo mu muryango we barokotse na bo bakiriho.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.