Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Inama 8 Minisitiri Kaboneka agira abayobozi bashya   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 March 2016

 
 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yibukije abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali bari mu Itorero i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ko nk’abayobozi hari ibyo bakwiye kwitondera n’ibyo kwirinda, ngo babashe kuzuza inshingano batorewe.

Ubwo hatangizwaga itorero ry’abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali, Minisitiri Kaboneka yibukije abo bayobozi ko imirimo batorewe hari ibintu 8 by’ingenzi ibategeka.

Yagize ati:“Umujyanama uwo ari we wese cyangwa umuyobozi wagiriwe icyizere, hari ibyo dusabwa kwirinda nk’abayobozi batowe n’abaturage.”

PNG - 723.7 kb
Minisitiri Kaboneka Francis yabwiye abayobozi ibyo bagomba kwirinda (Foto archive)

Yabasabye ibi bikurikira:

1. Kutanyuranya na gahunda zemejwe n’Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’igihugu, kuko bashinzwe kuzishyira mu bikorwa.Aha bibukijwe ko badashinzwe kuzirwanya, ndetse ngo n’uwagerageza kuzirwanya abaturage nabo bamurwanya.

2. Kudaheza abaturage mu bibakorerwa: ntibikwiye kwicara ngo bumve ko batekerereza abaturage gusa cyangwa ngo bumve ko bakwiye kubaheza mu bibakorerwa.

3. Kwiremereza ukigira igitangaza: Abayobozi batowe basabwe kutiremereza ngo bigire ibitangaza, ahubwo ko bakwiye kugabanya intera iri hagari yabo n’abaturage kuko ari bo bakorera.

4. Minisitiri kandi yabasabye kwirinda gukora bari mu mibare y’aho bari bwunguke.Yasobanuye ko hari abakora bashaka aho bari bukure inyungu zabo ku giti cyabo, abibutsa ko inyungu iri mu kazi kabo ari ugukemura ibibazo by’abaturage.

5. Kutikubira ibya rubanda: Abayobozi bibukijwe ko bashinzwe kurengera umutungo w’abaturage no kubafasha kuwubyaza umusaruro, bityo bakwiye kwirinda kuwikubira.

6. Kwirinda kwiyandarika: Minisitiri Kaboneka yagize ati:“Nta muyobozi wiyandarika mu bikorwa ibyo ari byo byose, ntuzisange uri mu makimbirane aho gufasha ingo ahubwo urimo kuzisenya.

Byaba biteye isoni, mbere yo kubwira abandi ngo bareke amakimbirane banza wirebe, tugomba gutanga urugero rwiza.”

7. Kwirinda kugandisha abaturage.

8. Kwirinda udutsiko: Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi bari mu itorero kwirinda gukorera mu dutsiko, ahubwo bagakorera hamwe kandi bagahuza ibitekerezo ku cyabateza imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, yijeje aba bayobozi ko izi nama nibazigenderaho bazuzuza inshingano zabo, bakarangiza manda batorewe byanaba ngombwa bagatorerwa kuyobora indi.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.