Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Imwe mu mfungwa za Sierra Leone ziri mu Rwanda yitabye Imana   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 June 2016

 
 

Alex Tamba Brima umwe mu mfungwa z’Urukiko Mpuzamahanga Rwihariye kuri Sierra Leone zagombaga kurangiriza ibihano mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Umuvugizi wa RCS, CIP Hillary Sengabo yemeje aya makuru avuga ko nubwo Alex Tamba Brima yazize uburwayi umubiri we ukomeza gusuzumwa kwa muganga hakamenyekana neza icyamwishe.

Alex Tamba Brima wahoze ari umuyobozi mu gisirikare cya Sierra Leone ni umwe mu mfungwa umunani zoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2009 kugira ngo zize kurangiriza igihano muri gereza ya Mpanga iherereye mu karere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo.

Aboherejwe ni Issa Sesay, Morris Kallon, Alex Tamba Brima, Santigie Borbor Kanu, Ibrahim Bazzy Kamara, Augustine Gboa, Musa Kondowa na Moinina Fofana; bagiye bakatirwa imyaka itandukanye ijyanye n’ibyaha byabahamaga.

JPEG - 96 kb
Alex Tamba Brima yitabye Imana azize uburwayi

Brima yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe mu 2003, urubanza rwe na bagenzi be Brima Bazzy Kamara and Santigie Borbor Kanu rutangira kuburanishwa ku ya 7 Werurwe 2005.

Mu mwalka wa 2007 uyu mugabo wabarizwaga mu mutwe w’ingabo 17 ziyise ’Imbaraga za gisirikare z’Akanama gaharanira impinduka’ yahamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ku ngufu gukoresha abana mu ntambara byakozwe ubwo bageragezaga kudeta mu mwaka 1997, akatirwa imyaka 50 y’igifungo .

Izi mfungwa zishinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiriye inyoko muntu, ubwicanyi ndengakamere, gufatwa ku ngufu n’ibindi.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.