2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Impamvu nta Munyarwanda ukwiye gusaza adasuye ingoro z’umurage

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-03 09:12:16

 
Share on:
 
Yasuwe:374
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda Ambasaderi Masozera Robert avuga ko Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ari irerero ryigishirizwamo indangagaciro, zifasha Abanyarwanda kumenya aho bava n’aho bagana; ’ ni yo mpamvu kutazisura ari igihombo gikomeye.’

Amb. Masozera avuga ko u Rwanda rukungahaye ku murage n’amateka ndangamuco Abanyarwanda bakwiye kumenya bihagije.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yasobanuye u Rwanda mu buryo bubiri. Yagize ati “Hari u Rwanda dutuyemo, tugendamo rw’imisozi igihumbi, rw’ibiyaga rugaragarira buri wese, hakaba n’u Rwanda rudutuyemo, rutugendamo usanga Abanyarwanda bose bifitemo, rubasinziriyemo ariko batabizi, urwo ni rwo dushaka ko rubakangukamo kuko ni u Rwanda rwo hambere rwa Kanyarwanda, ruvuga umuco; rukaba isoko tuvomamo indangagaciro bahora batwigisha, tukamenya abo turi bo.”

JPEG - 75.8 kb
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage z’u Rwanda, Amb. Masozera

Asobanura u Rwanda Abanyarwanda bifitemo, yatanze urugero rw’uko mu gihe Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora Igihugu, abenshi bagiye mu Nkotanyi babaga mu mahanga; bamwe barahakuriye abandi barahavukiye batarakandagira mu Rwanda, batararubona ariko hari urwo bari bazi rubagendamo bazi amateka yarwo, bazi umuco warwo kuko wasangaga bavuga n’ Ikinyarwanda, ibyo bituma bagira umuhate wo kurugeramo, haje urugamba rwo kubohora Igihugu baritabira cyane.

Ati “ Urugamba rwo kubohora Igihugu rwabaye urwo kubohora u Rwanda dutuyemo ndetse n’urudutuyemo.”

Amb. Masozera avuga ko kiriya kigo abereye umuyobozi gifite inshingano zo gufasha Abanyarwanda kugira ngo urwo Rwanda rubasinziriyemo rubakangukemo hifashishijwe ingoro ndangamurage.

Umwihariko w’Ingoro z’Umurage mu kwigisha indangagaciro

Amb. Masozera avuga ko Ingoro z’Umurage w’u Rwanda zifite umwihariko mu kwigisha indangagaciro.

Ati “Kwigisha indangagaciro bishobora gukorwa mu mashuri, mu materaniro n’ahandi ariko twe dufite umwihariko wo kuzigisha kuko ibyo tubwira abantu turanabibereka. Abantu bamwe bazi ko ingoro z’umurage ari ahantu h’ubucuruzi cyangwa kwidagadurira gusa, ariko si byo ahubwo ni ahantu h’irerero.”

Yakomeje agira ati “dufite ibintu byinshi bitangaje twerekana n’abanyamahanga basura bakabona ubudasa Igihugu gifite bakaduha agaciro, hari ibijyanye n’umuco w’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, ibikoresho bakoreshaga n’uburyo babikoreshaga, hari idarapo ry’u Rwanda umuzungu yajyanye ku kwezi… Ni ibintu twagiye twegeranya tubifashijwemo n’abashakashatsi dufite. Nk’ahantu habaye umwami barahacukura, bagakuramo ibintu byahasigaye twita ibisigaratongo, bakabisuzuma, bagashyiraho igihe bimaze, hanyuma tukabimurika. ”

Ingoro z’Umurage u Rwanda rufite

Amb. Masozera avuga ko Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ari 7, ariko hari n’indi iri hafi gufungura. Buri ngoro ikaba ifite umwihariko.

Ingoro y’Imibereho y’Abaturage

JPEG - 239.3 kb
Ingoro y’Imibereho y’Abaturage iri i Huye

Muri iyi Ngoro y’imibereho y’abaturage iri mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye harimo ibirebana n’imibereho y’Abanyarwanda hambere; ingoma ngabe, umugogo w’umwami Kirima Rujugira, ibintu byabaga mu misezero y’abami nk’ibyo babaga bambaye babatabariza, ibyo bakundaga,…

Iyi ni na yo ngoro yari mu Rwanda mbere ya 1994 kuko yafunguye mu 1989.

Ingoro y’Amateka Kamere y’Abanyarwanda ( Kandt House)

Iyi ngoro iherereye mu Mujyi wa Kigali, yafunguye muri 2004. Izwi nk’inzu ya Dr. Richard Kandt rezida wa mbere w’u Rwanda.

Ibumbatiye amateka yo mu gihe cy’ubukoloni, ifite ibisigazwa by’imodoka yakoreshejwe n’Abadage mu ntambara ya mbere y’isi. Inafite igice kirimo ibidukikije; inyamaswa ziba muri Pariki zumishijwe, inzoka nzima n’amabuye y’agaciro.

Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi

JPEG - 199.4 kb
Bimwe mu bimurikwa mu ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi

Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye ku Rwesero mu Karere ka Nyanza, yafunguwe muri 2006. Imurikwamo ibihangano by’ubugeni bw’ubu bw’Abanyarwanda bigaragaza umwimerere w’ubuhanzi bw’umunyarwanda, hatirengagijwe amateka y’igihugu n’aya gakondo.

Ingoro y’Abami

Iyi ngoro iri ahitwa mu Rukari mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. Yafunguwe muri 2008. Ibumbatiye amateka y’abami; uko bagiye bagura u Rwanda n’uko urugo rw’umwami rwari rumeze.

Ingoro y’Abaperezida

Iyi ngoro iri i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, yatuyemo Perezida Habyarimana Juvenal yafunguwe muri 2009. Ubu irimo kuvugururwa kugira ngo uhasuye ajye amenya amateka yaranze ingoma ya Habyarimana wimitse politiki y’amacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari n’ibisigazwa by’indege yamutwaraga.

Ingoro y’amateka y’ urugamba rwo kubohora Igihugu

Muri iyi ngoro iri mu Karere ka Gicumbi hagaragara indaki Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabagamo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, iyo uhasuye usobanurirwa amateka yo kubohora u Rwanda. Yayishyizeho ibuye fatizo muri 2012.

Ingoro y’Ibidukikije

Iyi ngoro iherereye mu Karere ka Karongi yafunguwe muri 2015. Imurikwamo ibijyanye n’amabuye y’agaciro, ubucukuzi bwa gazi metane mu Kivu n’ibindi.

Ingoro ya munani iri hafi gufungura ni iy’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iri i Kigali ahari Inteko Ishinga Amategeko.

Ahantu ndangamateka

Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda gifite kandi inshingano zo kwita ku hantu nyaburanga mu gihugu, ku buryo abantu bahasura bakahigira byinshi. Ubu hamaze kubarurwa ahantu harenga 520 mu gihugu hose kandi ibarura rirakomeje.

Amb. Masozera yatanze ingero z’ahantu ndangamateka, agira ati “ Muri buri karere haba hari ahantu ndangamateka; nko muri Karongi i Rubengera hari ahantu bita mu bigabiro by’ Umwami Kigeli Rwabugiri, yahatuye igihe kirekire ni na ho imiganura yose yaberaga, ni ho yateguriraga ibitero byo kwagura u Rwanda, hari ahari Utubindi twa Rubona muri Gatsibo twasizwe n’umwami Ruganzu, hari n’ahandi henshi abantu basura.”

Ingamba mu gukangurira Abanyarwanda gusura Ingoro z’Umurage w’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda Amb. Masozera avuga ko n’ubwo Abanyarwanda bataritabira gusura Ingoro z’Umurage w’u Rwanda nk’uko byifuzwa, ariko hari intambwe nziza yatewe. Bishimangirwa n’imibare igaragaza ko ubu abazisura bagenda biyogera bageze ku bihumbi 200 ku mwaka mu gihe mbere ya 1994 batarenganga 1000.

Abanyarwanda ni 70%, abanyamahanga ni 30%, ariko mu myaka yashize abanyamahanga ni bo bari 70%.

Hari ingamba z’uko uriya mubare warushaho kwiyongera, zimwe muri zo zatangiye no gushyirwa mu bikorwa.

Ingoro z’umurage mu mashuri

Iyi ni gahunda yo kubaka ingoro ibasha kujyanwa mu mashuri, abanyeshuri bakayigiraho.

Ibiruhuko mu ngoro z’umurage

Ni gahunda yashyiriweho abanyeshuri mu biruhuko birebire, aho bajya mu ngoro z’umurage bakahirirwa igice cy’umunsi bakigishwa kubyina, amazina y’inka,…

Harategurwa ingoro y’umurage igendanwa

Hari n’indi gahunda irimo gutegurwa yo gukora ingoro y’umurage igendanwa, ikajya ijyanwa aho abantu benshi bahurira nko muri gare, ahakorerwa siporo rusange n’ahandi, mu rwego rwo gufasha abatabasha kugera ahari ziriya ngoro.

Harateganywa kandi ko buri mwaka habaho iminsi yahariwe gusura ingoro z’umurage harimo n’umunsi mpuzamahanga wahariwe ingoro z’umurage ku isi wizihizwa ku wa 18 Gicurasi, byatuma abantu bazisura ari benshi. Hari na gahunda zizakomeza gushyirwamo imbara zirimo Umuganura, Nyanza Twataramye,….

Ikindi cyakozwe mu gushishikariza Abanyarwanda gusura ingoro z’umurage ni ugushyiraho ikarita iriho igiciro gito gikomatanyije gishobora gufasha abantu gusura ingoro zose bashaka.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE