Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Nyamasheke: Imodoka ya UNHCR yakoze impanuka bayisangamo urumogi   

  Yanditswe na RNP
 August 2016

 
 

Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze utegetswe yasanzwemo ibiro 86 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Kanazi, ho mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke ku itariki 16 Kanama ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

Yagize ati:"Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe. Ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho."

Yakomeje agira ati:"Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ifite nomero ziyiranga IT 904 RD ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga."

CIP Kanamugire yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugira ngo na we afatwe.

Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.

Yagize kandi ati:"Turagira inama Imiryango itegamiye kuri Leta guha akazi abashoferi b’inyangamugayo batakoresha imodoka zayo mu bikorwa binyuranije n’amategeko. Turashima kandi abaturage kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bafatwa."

CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yagize na none ati:"Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’ababyishoramo . Izi kandi inzira ababitunda banyuramo. Ababikora baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo."

Yibukije ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, kandi ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.