Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Imitungo y’Abarundi bakoze Jenoside bagasubira iwabo igiye kugurishwa   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko imitungo y’Abarundi bakurikiranwyeho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, basubira iwabo bakaburirwa irengero, yasabiwe kugurishwa hishyurwe abangirijwe ibyabo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatangaje ibyo kugurisha imitungo y’Abarundi babuze nyuma yo gukora Jenoside kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2016 ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

Biteganyijwe ko iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge ra Ndora Akarere ka Gisagara kikaba giteganyijwe gusozwa kuri 13 Gicurasi, kizibanda ku kurangiza 5% by’imanza za gacaca zisigaye ku rwego rw’igihugu zitararangizwa.

Minisitiri yagarutse kuri iki kibazo kandi mu gihe Guhera mu mwaka wa 1972 n’uwa 1989 u Rwanda rwahaye ubuhungiro impunzi z’Abarundi zikaza kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu abayirokotse bakaba bavuga ko nta Barundi bigeze bakurikiranwa imbere y’ubutabera ngo baryoze ibyo bakoze.

JPEG - 128.7 kb
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye

Mu buhamya bwa benshi mu baturage b’Akarere ka Gisagara bavuga ko hari Abarundi bambukaga bagafatanya n’interahamwe kwica abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri yagize ati “Ku kibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside bagasubira iwabo, imitungo yabo ikwiye kugurishwa hakishyurwa abangirijwe imitungo.”

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyateguraga iki cyumweru Minisitiri Busingye yatangaje ko nta gisibya imanza za Gacaca zigomba kurangizwa wenda inkeya zisigaye zikajya zikurikiranwa rumwe ku rundi kuko zizaba ari mbarwa.

Yasabye abagifite imitungo bahamijwe bakaba bagomba kuyishyura, ko bagomba kubikora ku neza kuko nibatabigenza gutyo hazakoreshwa ingufu mu kurangiza imanza zabo zikiri mu nkiko.

Minisitiri Busingye yatangaje ko icyo Minisiteri y’Ubutabera yifuza ari ukurangiza imanza za gacaca n’izindi mu mahoro no mu bwumvikane bw’Abanyarwanda, kuko ingufu atari wo murongo wa mbere Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego bikorana bishyira imbere.

Yashimangiye ko ingufu zikoreshwa kubera ko ugomba kugira icyo akora ategekwa n’amategeko yinangira bikabonwa nko kwisabira ubutabera ngo “mukoreshe ingufu kuko njyewe sinzashobora kubikora ku neza”.

Inkiko Gacaca zasoje muri Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi. Minisiteri y’Ubutabera irasaba Abanyarwanda kuyirinda gukoresha ingufu nubwo zihari kuko ikigenderewe ari ukwereka abantu ko bafite inyungu nyinshi mu gukemura ibibazo bafitanye mu mahoro.

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko (LAF/Legal Aid Forum) bwatangije iki cyumweru bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2009, gitangwamo ubufasha mu by’amategeko ku bana, abagore, abagororwa n’abandi batishoboye.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.