Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Imihanda ya Kigali- Muhanga na Kigali-Musanze yafunguwe   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Umuhanda uhuza umujyi wa Kigali na Musanze n’uhuza Kigali na Muhanga yongeye gufungurwa nyuma yo kumara umunsi ifunze kubera ingaruka z’imvura idasanzwe yibasiye amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Umuhanda uva i Kigali werekeza i Muhanga wuzuriwe n’uruzi rwa Nyabarongo hafi y’uruganda rwa Ruliba ku rugabano rw’akarere ka Nyarugenge na Kamonyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi, imodoka zongeye gukomorerwa kuwucamo ariko amazi yari akiwutwikiriye ku kiraro gihuza Kigali n’akarere ka Kamonyi.

JPEG - 30.9 kb
Uruzi rwa Nyabarongo rwuzuriye umuhanda Kigali- Muhanga urafungwa kuri ubu hasigaye amazi make cyane atwikiriye umuhanda

Ubwo uyu muhanda wafungurwaga hari abayobozi batandukanye n’abagenzi bifuzaga kwambuka bava cyangwa bajya mu mujyi wa Kigali.

Hari kandi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye utuye mu karere ka Kamonyi wari wabujijwe kujya ku kazi n’umwuzure ku wa Mbere.

Kuri ubu hemerewe kwambuka imodoka zitwara abagenzi n’izindi zisanzwe ariko abafite izitwara imizigo iremereye, amagari, amapikipiki n’abanyamaguru basabwe gutegereza amaze akabanza akagabanuka.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove
Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove (...)

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.